skol
fortebet

Kiyovu Sports ntabwo irishyura bamwe mu bakinnyi yaguze uyu mwaka

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo irishyura amafaranga yemereye bamwe mu bakinnyi iherutse gusinyisha nkuko amakuru Umuryango ukesha Kigali Today abitangaza. Nyuma yo kuguma mu cyiciro cya mbere yari yamanutse mu Cyiciro cya kabiri ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kugura abakinnyi benshi batandukanye mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha kugira ngo batazongera kumanuka,iyi kipe yasigayemo bamwe amafaranga yari yabemereye kugira ngo bayisinyire (recrutement) none kugeza magingo aya abo (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo irishyura amafaranga yemereye bamwe mu bakinnyi iherutse gusinyisha nkuko amakuru Umuryango ukesha Kigali Today abitangaza.

Nyuma yo kuguma mu cyiciro cya mbere yari yamanutse mu Cyiciro cya kabiri ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kugura abakinnyi benshi batandukanye mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha kugira ngo batazongera kumanuka,iyi kipe yasigayemo bamwe amafaranga yari yabemereye kugira ngo bayisinyire (recrutement) none kugeza magingo aya abo bakinnyi barategereje amaso ahera mu kirere.

Nkuko babitangarije ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru ni uko bamwe bagerageza guhamagara ubuyobozi ntibubafate abandi bakabaha icyizere bikarangira kiraje amasinde.

Umwe mu bavuganye n’iki kinyamakuru Kigali Today utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “bampaye make andi bavuga ko azaza vuba ariko dore igihe gishize nta na perezida ndongera kubona niyo muhamagaye ntanyitaba kandi ntajya anagera ku myitozo ngo mubaze”.

Undi nawe yagize ati”mutubarize kabisa dore n’ukwezi kwapfuye ntibaduhembye nayo azazire rimwe kuko batangiye kutubeshya shampiyona itaratangira,ni bikomeza gutya byazagorana, yazongera ikisanga mu bibazo nk’ibyari byatumye imanuka mu cyiciro cya kabiri”.

Mu kiganiro umuvugizi wa Kiyovu Omar Munyengabe yagiranye na KT nawe yayemereye ko hari amafaranga basigayemo abakinnyi ndetse bagiye bumvikana igihe bazayabahera ariko birangira atabonetse abasaba kwihangana.

Yagize ati” Ni byo hari amafaranga twasigayemo abakinnyi ariko twagiye duha buri wese igihe tuzayamuhera kandi bamwe ntikiragera kereka umbwiye izina ry’umwe nkamenya niba we cyararenze kuko nabo barahari.Niba twaramuhaye miliyoni 2 twumvikanye 3 miliyoni imwe isigaye twamubwiye igihe tuzayamuhera. Tugiye kureba abakinnyi bafite ibyo bibazo twongere turebe icyakorwa ku buryo bazayahabwa”.

Ikipe ya Kiyovu Sports yaguze abakinnyi benshi barimo Ndori Jean Claude na Sebanani Emmanuel Crespo bavuye mu ikipe ya As Kigali,Uwihoreye Jean Paul wavuye muri Police,Mbogo Ally wavuye muri Espoir ndetse n’umutoza Cassa Mbungu Andre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa