Kigali

Kiyovu Sports yaguze umusore Kalisa wakinaga muri Slovakia

Imikino   Yanditswe na: 27 September 2017 Yasuwe: 515

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka yamaze kugura umusore Rachid Kalisa wari umaze iminsi akina mu ikipe ya Topoľčany yo muri Slovakia aho yakinanaga n’abandi banyarwanda barimo Ombolenga Fitina na Iranzi Jean Claude.

Uyu musore wakomeje gushaka ikipe yo ku mugabane w’I Burayi aho yasinyiye Kiyovu avuye kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu Cyiciro cya gatatu muri Espagne.

Mu kiganiro Kigali Today dukesha iyi nkuru yagiranye n’umunyamabanga wa Kiyovu Habimana Rachid, yemeje aya makuru ndetse yemeza ko nawe yiyongereye mu bakinnyi 28 iyi kipe ifite.

Yagize ati ”Ni byo Kalisa yasinye umwaka umwe aje yiyongera ku bandi bakinnyi bazadukinira muri shampiyona, twaramushimye ndetse n’umutoza aramushima ni yo mpamvu twamuguze”.

Mbere yo kwerekeza muri iyi kipe yo muri Slovakia,uyu musore yakinaga mu ikipe ya Police FC aho yakinaga hagati mu kibuga aho akina afasha ba rutahizamu.

Kalisa yiyongereye ku bandi bakinnyi bazwi Kiyovu Sports yaguze barimo Mugheni Fabrice yakuye muri Rayon Sports,Sebanani Emmanuel na Ndoli Jean Claude bakuye muri AS Kigali,Habyarimana Innocent wavuye muri APR FC n’abandi.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rugambwa wari umuyobozi wa Les Amis Sportifs yahitanywe n’impanuka ya...

Rugambwa Jean Baptiste wari umuyobozi wa Les Amis Sportif, ikipe yo...
23 July 2018 Yasuwe: 194 0

Umwana David Beckham abereye nyirarume yatangaje ubuzima bubabaje cyane...

Nubwo David Beckham ari umuherwe ndetse akoresha abakozi benshi mu...
22 July 2018 Yasuwe: 1844 0

Munyaneza Didier yanikiriye bagenzi be i Rubavu yiyemeza kwegukana Tour du...

Munyaneza Didier ukina umukino wo gusiganwa ku magare yongeye kwereka...
22 July 2018 Yasuwe: 327 0

Ibyo Didier Deschamps yavuze kuri Kylian Mbappe byatunguye benshi

Umutoza w’Ubufaransa Didier Deschamps uherutse kwegukana igikombe cy’isi mu...
22 July 2018 Yasuwe: 3515 0

Rwasamanzi yatangaje impamvu nyamukuru yatumye atsindwa na Rayon...

Umutoza wa Marines FC Rwasamanzi Yves yavuze ko umusifuzi atigeze abanira...
22 July 2018 Yasuwe: 1685 0

Xavi yahishuye umukinnyi abona yamusimbura muri FC Barcelona

Kabuhariwe Xavi Hernamdez wakoze amateka muri FC Barcelona ndetse kuri ubu...
22 July 2018 Yasuwe: 1837 0