skol
fortebet

Kiyovu Sports yigaranzuye Rayon Sports yari imaze igihe kinini yarayigaruriye

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Kiyovu Sports yigaruriye icyubahiro imbere ya Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 6 wa shampiona,iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Kiyovu Sports yagoye bikomeye Rayon Sports muri uyu mukino ibifashijwemo n’abakinnyi bashya yaguze barimo uwitwa Babicka na Ghislain Armel bazonze ku buryo bukomeye Rayon Sports.

Kiyovu Sports yaje muri uyu mukino irwana no kubona amanota atatu imbere ya Rayon Sports yaherukaga gutsinda mu myaka itandatu ishize,yabigezeho irayitsinda ku bitego byatsinzwe na Munyaneza Djuma ku munota wa mbere w’inyongera.

Nizeyimana Djuma yafunguye amazamu ya Rayon Sports ku munota wa 60,ku mupira mwizay yahawe na Almer Ghislain acenga Donkor Prosper Kuka aroba umunyezamu Bashunga.

Rayon Sports yishyuye iki gitego ku munota wa 78 gitsinzwe na Yannick Mukunzi nyuma y’aho Niyonzima Olivier Sefu yateye ishoti rikomeye,umupira ufata igiti cy’izamu ugaruka umusanga mu rubuga rw’amahina.

Iminota 90 yarangiye umusifuzi yongeraho 3 itahiriye Rayon Sports kuko ku munota wa 1 w’inyongera umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yatanze penaliti yakozwe na Abdul Rwatubyaye awateze Almer Ghislain mu rubuga rw’amahina,birangira Munyaneza Djuma ayiteye neza biba bibaye 2-1 bya Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda Rayon Sports tariki 21 Mata 2012 igitego 1-0 cya rutahizamu w’umunya-Uganda Bakabulindi Julius.

Gutsinda uyu mukino byafashije Kiyovu Sports kuva ku mwanya wa 8 ifata uwa 7 n’amanota 10 inganya na Sunrise mu gihe Rayon Sports Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 12.

Dore uko indi mikino y’umunsi wa gatandatu yagenze
Bugesera 2-1 Gicumbi
Musanze 2-1 Amagaju
AS Kigali 0-1 Sunrise
Kirehe FC 1-0 Police FC
Marines FC 2-0 Espoir FC
Etincelles FC 2-2 AS Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa