Kigali

Klopp yise amazina atangaje umunyezamu Adrian wamufashije gutwara super cup atsinze Chelsea

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 August 2019 Yasuwe: 2555

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yaraye mu byishimo byinshi nyuma yo gutsindira Chelsea kuri penaliti 5-4 akayitwara igikombe cya Super Cup byatumye yita umunyezamu we mushya Adrian izina ry’intwari yo muri filimi Rocky Balboa.



Uyu munyezamu umaze iminsi 11 asinyiye ikipe ya Liverpool nk’umunyezamu wa kabiri,yaraye akuyemo penaliti ya Tammy Abraham bituma ikipe ye itwara igikombe cya Super Cup gihuza ikipe yatwaye UEFA Champions League n’iyatwaye UEFA Europa League.

Uyu mukino watangiye Chelsea FC iri hejuru ya Liverpool bituma Olivier Giroud afungura amazamu ku munota wa 36.Igice cya mbere cyarangiye Chelsea iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri,Liverpool yaje yariye karungu bituma ku munota wa 48 yishyura iki gitego cyatsinzwe na Sadio Mane.Iminota 90 yarangiye ari 1-1,hashyirwaho 30 yabanje guhira Liverpool kuko yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 95 gitsinzwe na Sadio Mane gusa cyaje kwishyurwa na Jorginho kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu Adrian yakoreye kuri rutahizamu Tammy Abraham.

Nyuma y’aho amakipe anganyirije ibitego 2-2 mu minota 120,umusifuzi w’umugore witwa Stephanie Frappart wayoboye uyu mukino yemeje ko hagomba guterwa Penaliti zahiriye Liverpool kuko yinjije 5 kuri 4 za Chelsea.

Umunyezamu Adrian wabonye umwanya wo gukina nyuma yahoo Alisson yavunikiye,yatabaye Liverpool ayikuriramo penaliti ya 5 yatewe na Tammy Abraham bitera Jurgen Klopp kumusingiza ndetse amwita Rocky Balboa.

Yagize ati “Mbega amateka,Adrian,nka Rocky amaze gutsindwa na Apollo Creed uko mbitekereza.Yakomeje kwigirira icyizere.Ubu ari mu rwambariro ari kwishima cyane.Ni byiza kuri we kuko ndakeka ntabwo aratwara ibikombe byinshi mu buzima bwe,ndamwishimiye cyane.”

Umunyezamu Adrian wahoze arindira West Ham ikamwirukana niwe watabaye Liverpool yongera gukorera amateka ku kibuga cya Istanbul yaherukaga kwishyuriraho AC Milan ibitego 3 yari yayitsinze mu gice cya mbere iyitsindira kuri penaliti muri 2005.

Frank Lampard yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Liverpool yahawe igihe gihagije cyo kuruhuka kuko yakinnye premier League kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mu gihe Chelsea yakinnye ku Cyumweru.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Maria Sharapova yishimiye guhura na Perezida Kagame anirahira u...

Umurusiyakazi Maria Sharapova ukundwa na benshi mu mukino wa...
14 November 2019 Yasuwe: 550 0

Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora kubanzamo ahangana...

Imikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri...
14 November 2019 Yasuwe: 821 0

FIFA yahaye akazi Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryahaye Arsen Wenger wahoze...
13 November 2019 Yasuwe: 2597 0

Myugariro Bayisenge ntabwo azakina umukino wa Mozambique [AMAKURU ARI MU...

Myugariro w’amavubi Bayisenge Emery ntabwo azakina umukino wa Mozambike kuri...
13 November 2019 Yasuwe: 1473 0

Ikipe Pep Guardiola ashobora kwerekezamo mu mpeshi yateje impamka hirya no...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola, umaze kuyihesha ibikombe byinshi...
13 November 2019 Yasuwe: 3108 0

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Manchester United yatangaje ko akumbuye Jose...

Umwaka ugiye gushira umutoza Jose Mourinho yirukanwe mu ikipe ya Manchester...
13 November 2019 Yasuwe: 2203 0