Kigali

KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa APR FC ngo azihe isomo rya ruhago

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 3255

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuliza Charles yatangaje ko yababajwe n’uko yatomboye Hope FC aho gutombora ibigugu nka Rayon Sports cyangwa APR FC ngo abyereke ubukana bw’iyi kipe.

KNC ntiyishimiye iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019,kuko yaje yifuza gutombora imwe mu makipe akomeye mu Rwanda hagati ya APR FC cyangwa Rayon Sports ariko yatomboye Hope FC rugikubita.

Yagize ati “Tubabajwe no gutombora ikipe nto,twashakaga gutombora ikipe nkuru, kugirango tubanze tubikemo Adversiare ubwoba,anarebe ubukaka n’ubushongore bwacu,ntabwo tuje hano gushyushya intebe.Birambabaje kuba ndatomboye APR FC cyangwa Rayon Sport,nibwo mwari kubona Gasogi icyo aricyo na gahunda dufite iyo ariyo."

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu bagabo, kizitabirwa n’amakipe 20 yiyandikishije harimo 12 yo mu cyiciro cya mbere. Ku ikubitiro, amakipe azabanza ahure, haboneke 10 yakomeje n’andi 6 ya yatsinzwe atandagajwe. Uko ari 16 azongera akore tombora y’uko 1/8 kizakinwa. Uko buri cyiciro kizajya gihinduka, hazajya habaho tombola kugeza ku mukino wa nyuma.


KNC yababajwe n’uko Gasogi FC yatomboye Hope FC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

 • Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble

  Nucyikine wangu

  2 months ago
 • chat_bubble John

  Ivuzivuzi.com

  Buretse wa mugabo we niwivana imbere ya Hope uzahura n’izo wifuza zigukosore maze amagambo ashire ivuga! Ikibuga ntabwo ari studio ya Radio 1....

  2 months ago
 • chat_bubble kd

  Humura aho bucyera muzahura ntarirarenga

  2 months ago

Inzindi nkuru

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2168 0

Akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagurishijwe mu cyamunara umwambaro Barack...

Hari ibyamamare biba byarambaye umwambaro,bikarangira ugurishijwe bitewe...
20 August 2019 Yasuwe: 927 0

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu...

Nyuma y’uko umutoza w’umunya – Brazil atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports...
20 August 2019 Yasuwe: 2551 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote...

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Kouame Dynho,...
20 August 2019 Yasuwe: 616 0

Jurgen Klopp yatangaje impamvu ikomeye yatumye Liverpool itagarura...

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatangaje ko bifuzaga kugarura umukinnyi...
20 August 2019 Yasuwe: 1753 0

Romelu Lukaku yatangaje umukinnyi bakinanaga muri Manchester United yifuza...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku amaze iminsi yandikira...
20 August 2019 Yasuwe: 2380 0