skol
fortebet

KNC yahishuye ukuri ku byerekeye gusezera kwa Rutamu

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Radio na TV 1 Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko ibyo umunyamakuru Rutamu Elie Joe ukunzwe cyane mu byerekeye kogeza umupira yatangaje kwari ukwikinira atari akomeje ndetse nta rwandiko rwo gusezera kuri Radio arabona.

Sponsored Ad

Rutamu wemeje ko Argentina na Messi bazatwara igikombe cy’isi cyo mu Burusiya ndetse ko nibatagitwara azasezera mu Itangazamakuru yahamwe niyo ndahiro birangira basezerewe muri 1/16 n’Ubufaransa bwegukanye icyo gikombe cy’isi,yasabwe kubahiriza indahiro ye n’abafana gusa umuyobozi we KNC yabwiye Isango star dukesha iyi nkuru ko byari imikino.

KNC yavuze ko Rutamu yikiniraga ubwo yavugaga ko azasezera

KNC yagize ati “Ntekereza ko biriya byari ukuryoshya umukino kuko uwo munsi ntiyari ya bettinze.Nagiriye Rutamu inama ndamubwira nti reba mu mwuga wawe uhagaze neza,Cristiano na Messi nibasezera uzapfa,ibagirwe Messi kuko nta mushahara nibyo kurya bashyira ku meza iwawe.”

Rutamu yari yavuze ko arasezera nyuma y’igikombe cy’isi ariko aracyari mu kazi ndetse benshi bakomeje kumwandikira bamubwira ko bakimukeneye cyane ko ari umwe mu bantu bafite abafana benshi mu kogeza umupira kuri Radio.

Ibitekerezo

  • uko nugukinisha abanyarwanda dutege amatwi twumva ubusa kweri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa