Kigali

KNC yasezeranyije abakinnyi be ko nibatwara igikombe cy’ Amahoro azabajyana i Dubai

Imikino   Yanditswe na: 4 December 2017 Yasuwe: 945

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Unity SC y’i Gasogi Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye abakinnyi be ko azabategera indege akabajyana Dubai bakamarayo iminsi 5 mu gihe baba batwaye igikombe cy’Amahoro.

Uyu mugabo usanzwe amenyerewe mu itangazamakuru aho ari nyiri Radio na TV 1 yatangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu ko yifuza ko abakinnyi be batwara igikombe cy’amahoro ubundi akabaha biriya bihembo ndetse akishyura buri wese 1000 cy’amadolari.

Yagize ati “Ikipe yacu nitwara igikombe cy’Amahoro, abana bose na staff bazajya Dubai bamareyo iminsi itanu muri hoteli ikipe yishyuye, nibarangiza kandi tubahe n’amadolari igihumbi kuri buri muntu wese uri mu ikipe yo kugira ngo bagire ibyo bahaha. Tugaruka twitegura kujya mu bikombe bya CAF.Ndabasaba gusa gutwara igikombe cy’Amahoro, ibyo nibabikora, ubundi ibyo byose nzabibakorera."

Kakooza usanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru,yashinze iyi kipe ya Unity SC uyu mwaka ayishyira mu cyiciro cya kabiri aho atangaza ko yifuza kuyigira igihangange hano mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto ya bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Real Madrid na...

Ku munsi w’ejo nibwo kuri stade ya NSC Olimpiyskiy Stadium iherereye mu mugi...
25 May 2018 Yasuwe: 3084 0

Mayweather yongeye kwifotoza afite akayabo k’ amadolari umukobwa ari...

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather yongeye kwereka isi yose ko ari...
25 May 2018 Yasuwe: 1571 0

Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 500 mu mateka...
25 May 2018 Yasuwe: 3317 0

Bigoranye APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota 3 kuri Musanze...

Ibifashijwemo n’abasore bayo bakomoka mu karere ka Rubavu,ikipe ya APR FC...
24 May 2018 Yasuwe: 1908 0

Real Madrid na Liverpool batangaje abakinnyi 18 bazakoresha ku mukino wa...

Harabura amasaha make kugira ngo rwambikane hagati ya Real Madrid ishaka...
24 May 2018 Yasuwe: 2207 0

Benshi batangariye ukuntu Cristiano Ronaldo yakoze umubiri cyane...

Hirya no hino ku isi,hiriwe hacaracara amafoto agaragaza ukuntu Cristiano...
24 May 2018 Yasuwe: 2773 0