skol
fortebet

KNC yasezeranyije abakinnyi be ko nibatwara igikombe cy’ Amahoro azabajyana i Dubai

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Unity SC y’i Gasogi Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye abakinnyi be ko azabategera indege akabajyana Dubai bakamarayo iminsi 5 mu gihe baba batwaye igikombe cy’Amahoro.
Uyu mugabo usanzwe amenyerewe mu itangazamakuru aho ari nyiri Radio na TV 1 yatangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu ko yifuza ko abakinnyi be batwara igikombe cy’amahoro ubundi akabaha biriya bihembo ndetse akishyura buri wese 1000 cy’amadolari.
Yagize ati “Ikipe yacu nitwara igikombe (...)

Yagize ati “Ikipe yacu nitwara igikombe cy’Amahoro, abana bose na staff bazajya Dubai bamareyo iminsi itanu muri hoteli ikipe yishyuye, nibarangiza kandi tubahe n’amadolari igihumbi kuri buri muntu wese uri mu ikipe yo kugira ngo bagire ibyo bahaha. Tugaruka twitegura kujya mu bikombe bya CAF.Ndabasaba gusa gutwara igikombe cy’Amahoro, ibyo nibabikora, ubundi ibyo byose nzabibakorera."

Kakooza usanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru,yashinze iyi kipe ya Unity SC uyu mwaka ayishyira mu cyiciro cya kabiri aho atangaza ko yifuza kuyigira igihangange hano mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa