Kigali

KNC yatangaje akayabo yakuye ku mukino aherutse guteshamo amanota ikipe ya Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2019 Yasuwe: 6795

Umuyobozi wa Gasogi united akaba na nyirayo,Kakoza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko yasaruye miliyoni 19 FRW mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ubwo yahagamaga Rayon Sports kuri stade Amahoro kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bakanganya 0-0.

Mu kiganiro KNC yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko mu mukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports yasaruye mu bakunzi bayo,ab’urubambyingwe be ndetse n’ab’ayandi makipe n’abakunzi ba ruhago muri rusange akayabo ka miliyoni 19 FRW angana na 7 ku ijana k’ingengo y’imari azakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

KNC yavuze ko bifuza kubona amanota atatu ya mbere kuri Marines FC baratana mu mitwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2019, kuri sitade ya Kigali (15h00’).

KNC yagize ati “ Turashaka kubona amanota atatu ya mbere imbumbe dukina na Marines FC. Abakunzi ba Gasogi United n’ab’ayandi makipe bazaze barebe umupira mwiza usukuye.”

KNC uherutse kuvuga ko azahagama Rayon Sports akabikora,yavuze ko uyu mwaka w’imikino ataje gutembera mu cyiciro cya mbere ahubwo aje gutanga isomo rya ruhago ku bigugu byo mu Rwanda.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Business zose zigusha ku Ifaranga.Na KNC yashinze ikipe ashaka Ifaranga.Ariko ntitugashake amafaranga gusa ngo twibagirwe gushaka Imana yaturemye.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 1668 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 1497 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1767 0

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 4741 2

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 4096 1

Haruna Niyonzima yishimiye bikomeye no kongera kubonana na Abdallah afata...

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yishimiye...
15 October 2019 Yasuwe: 3425 0