skol
fortebet

KNC yatangaje ko Rayon Sports yacitse Gasogi United mu mukino wa gicuti banganyije

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

Umushoramari Kakooza Nkuriza Charles (KNC),washinze Gasogi United yatangaje ko nubwo yanyuzwe n’ibyavuye mu mukino wa Gicuti banganyijemo na Rayon Sports,ariko yakagombye kuba yayitsinze kuko abakinnyi be barase ibitego byinshi n’umusifuzi akabiba penaliti.

Sponsored Ad

KNC usanzwe ari umukunzi wa Ruhago,yabwiye abanyamakuru nyuma y’uyu mukino ko yakagombye kuba yarabonye ibitego birenze 1 mu izamu ry’ikigugu Rayon Sports ariko amahirwe atamukundiye.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru, ibivuye mu mukino turabyakiriye. Twashoboraga kuba twatsinze ibitego birenze 1 kuko hari nk’igitego twahushije mu gice cya mbere, hari icyo duhushije mu gice cya kabiri , na penaliti yindi njyewe nabonye batwimye. Ugereranyije nizindi kipe twakinnye , Rayon Sports iri hejuru cyane."

KNC usanzwe ari nyiri Radio na TV 1,yari yatangaje mbere y’uyu mukino ko aha isomo rya ruhago Rayon Sports ariko ntibyamukundiye nubwo nayo itabashije kumutsinda muri uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku gitego cyinjiye ku munota wa 57 w’umukino gitsinzwe na Sarpongo Michael bita Balotelli kiza kwishyurwa na kapiteni wa Gasogi, Kayitaba Bosco ku munota wa 64.


KNC yavuze ko yagombaga kuba yatsinze Rayon Sports (Foto:Rwanda Magazine)

Ibitekerezo

  • kbx rayon yaducitse ark twayipumye urwego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa