skol
fortebet

KNC yatangaje umuhigo ukomeye ashaka gutanga ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye ije guhangana muri Shampiyona y’uyu mwaka ndetse yifuza ko iyi kipe ye yaba iya mbere yiyubakiye stade yayo,icyifuzo cyari gifitwe na Rayon Sports bazahangana kuwa Gatandatu mu mukino wa mbere wa shampiyona.

Sponsored Ad

KNC uherutse kuvuga ko azatsinda Rayon Sports igitego 1-0 muri uyu mukino wa mbere wa shampiyona,yakoze ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane atangaza ko ikipe ye ya Gasogi United izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 168 FRW ndetse ngo arifuza ko mu myaka 5 baba ikipe ya mbere yiyubakiye stade.

Yagize ati “Tuje Guhangana muri shampiyona, amakipe yitegure. Ndifuza ko twaba ikipe ya mbere yakwiyubakira Stade bitarenze imyaka 5. Umwaka wa mbere Tuzakoresha Frw 168M.”

KNC ukomeje kubikamo ubwoba abayobozi n’abakunzi ba Rayon Sports yatangaje ko Rayon Sports imeze nk’umurwayi urembye cyane bityo ngo kuwa Gatandatu nibwo bazatera umusumari wa nyuma mu isanduku bakayishyingura hanyuma aya mateka bakayandika mu bitabo bya Kumbukumbu.

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangiye umushinga mwiza wo kubaka Stade ya Rayon Sports “Gikundiro Stadium” mu myaka iri imbere,yahuje igitekerezo na KNC nawe wiyemeje ko mu myaka 5 ashobora kuzaba ayujuje.


Abakinnyi Gasogi United izakoresha muri uyu mwaka w’imikino

Ibitekerezo

  • ndagirango nibutse KNC ko nabikora cg rayon ikabikora zitaba arizo zibaye iza mbere kuko Hari Miroplast niyo kipe yambere itunze Stade yayo, mujye mukurikira amateka

    Ariko uyu mugabo ntarwaye nyamara mbona uyu mugabo natitondera amagambo avuga azahanwa na Ferwafa cg RIB kuko imvugo akoresha si izabayozi ni iz’abashumba arasebya abamwigishije ndetse n’abamuha micro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa