Kigali

KNC yatangaje umukinnyi wa Rayon Sports waborohereje akazi bakabona inota

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 October 2019 Yasuwe: 5705

Umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles yavuze ko mu mukino baraye banganyijemo na Rayon Sports 0-0 bafashijwe na Imran Nshimiyimana kuko ngo niwe cyambiu cyabafashaga kugera imbere y’izamu.

KNC usanzwe ugire imvugo ziganjemo gutebya cyane,yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yanze guhererekanya umupira igakina imipira miremire kubera ko yari izi ko Gasogi United ibarusha aho yemeje ko Imran Nshimiyimana atakaza imipira myinshi ariwe cyambu cyabafashaga gusatira Rayon Sports.

Yagize ati “Usibye kuba Rayon Sports ifite abakinnyi bakuze mu mikinire,ntekereza ko ari ikipe ikinika.Birinze gutambaza umupira,bashaka gukina imipira miremire bakanagira ba Sarpong ngo batsinde.Icyo ngicyo twakibabujije,kuko ba myugariro bacu bari hejuru.

Mu myitozo twakoze ejo,twari tuzi ko ifite abakinnyi bo hagati baremereye,kuko iyo ubonye imipira ugacamo hagati byanze bikunze bakora amakosa menshi cyane.Ikindi ukamenya ko Imran atakaza imipira myinshi hagati niyo mpamvu wabonaga ko abakinnyi bose ba Gasogi United bafataga imipira baca kwa Imran.Twari tuziko impande za Rayon Sports kabiri na gatatu bakomeye twagerageje kungukira mu makosa yari mu mwugarizi bwayo no hagati.Ndashimira Imana.”

Rayon Sports idahagaze neza muri iyi minsi, yaraye inaniwe Gasogi United yavuye mu cyiciro cya kabiri ndetse yatozwaga n’umutoza wungirije kuko uwa mbere yaraye yigiriye iwabo muri RDC,banganya 0-0.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ihangane

    Iyi Gasogi tuyihaye rdv nyuma y’amezi 3 igihe iyi mishwi izatangira kunanirwa ikavunika buri cyumweru ikabura umusimbura kubera amikoro make. Ngo imbwa yarashyutswe irapfa.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 1862 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 1570 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1774 0

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 4750 2

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 4120 1

Haruna Niyonzima yishimiye bikomeye no kongera kubonana na Abdallah afata...

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yishimiye...
15 October 2019 Yasuwe: 3426 0