skol
fortebet

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri FERWAFA yamaze kwakira babiri bashaka kwiyamamaza

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2017

Sponsored Ad

Akanama gashinzwe gutegura amatora muri FERWAFA kamaze kwakira ubusabe bugera kuri bubiri bw’abakandida bashaka kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu myaka 4 iri imbere aho kugeza ku munsi w’ejo bari bamaze kwakira ubusabe bwa Nzamwita Vincent de Gaule na Albert Mwanafunzi we watanzwe na rya huriro rishaka impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’aho Murenzi Abdallah abahakaniye kuziyamamaza.
Kugeza magingo aya aka kanama karacyakomeza kwakira ubusabe cyane ko kazatangira (...)

Sponsored Ad

Akanama gashinzwe gutegura amatora muri FERWAFA kamaze kwakira ubusabe bugera kuri bubiri bw’abakandida bashaka kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu myaka 4 iri imbere aho kugeza ku munsi w’ejo bari bamaze kwakira ubusabe bwa Nzamwita Vincent de Gaule na Albert Mwanafunzi we watanzwe na rya huriro rishaka impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’aho Murenzi Abdallah abahakaniye kuziyamamaza.

Kugeza magingo aya aka kanama karacyakomeza kwakira ubusabe cyane ko kazatangira kubwigaho kuva taliki ya 17 kugeza taliki ya 22 Nyakanga uyu mwaka aho kazatangaza abemerewe kwiyamamaza taliki ya 08 Kanama uyu mwaka.ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira taliki ya 14 kanama birangire mu ijoro ribanziriza amatora ryo ku wa 09 Nzeri uyu mwaka.

Abatanga ubusabe bashyiramo na komite bifuza kuzakorana nayo nibaramuka batowe aho kugeza ubu aba babiri ari bo bamaze gutanga ubusabe bwabo.

Imyirondoro ya Nzamwita Vincent
Igihe yavukiye:Taliki 3 Werurwe 1969
aho yavukiye: Rubavu (Gisenyi)
Arubatse afite uugore n’abana 2
Akunda imikino no gusoma ibitabo
Yakinnye mu makipe atarabigize umwuga muri Afurika y’epfo

Imyirondoro ya Mwanafunzi
igihe yavukiye :Taliki 10 Werurwe 1963
Aho yavukiye: Goma (Republika iharanira Demokarasi ya Kongo)
Arubatse afite umugore n’abana 4
Akunda umupira w’amaguru n’indi mikino itandukanye
Yakinnye nk’utarabigize umwuga muri Virunga no mu ikipe y’Imena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa