Ku nshuro ya mbere ’Tour d’Afrique 2017’ igiye kunyura mu Rwanda

10 January 2017. | Imikino | 2 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Ku nshuro ya mbere ’Tour d’Afrique 2017’ igiye kunyura mu Rwanda

Irushanwa ngarukamwaka rizenguruka umugabane wa Afurika bakina basiganwa ku magare, muri uyu mwaka rizanyura mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva mu 2003 ubwo ryabaga ku shuro yaryo ya mbere. Uyu mwaka rikazatangira tariki 13 Mutarama 2017 kugeza kuwa 19 Gicurasi 2017.

Abasiganwa muri Tour d’Afrique 2017 bazahaguruka mu mujyi wa Cairo mu Misiri bazasoreze i Cape Town muri Afurika y’Epfo nk’uko tubikesha All Africa.

Mu gusobanura impamvu uyu mwaka iri rushanwa rizanyura mu Rwanda Shanny Hill ushinzwe itangazamakuru muri Global Cycling itegura iri rushanwa avuga ko u Rwanda rwatoranyijwe hashingiwe ku kuba hari ahantu heza ho gusurwa mu buryo bw’ubukerarugendo ku buryo byanafasha abantu kurushaho kumenya u Rwanda biciye mu magare.

Shanny Hill yagize ati : Mu by’ukuri hari iterambere ridasanzwe mu bukerarugendo no mu mukino w’amagare kurusha ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika. Abantu benshi bagiye bumva ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare kandi bashimishijwe cyane n’urwego iriho.

Ikindi uyu mugabo avuga ko u Rwanda basanze ari rwiza mu bijyanye n’umutekano ku buryo batagira impungenge z’umutekano, bikaba ari nabyo byatumye Ethiopia bayikura mu mubare w’ibihugu iri rushanwa rizacamo.

Aha yagize ati "U Rwanda rwagiye rugira isura nziza mu bijyanye n’umutekano dore ko ari n’ahantu heza. Twatekereje kuba twakora ikintu gishya mu irushanwa kuko twari twamaze gukuramo inzira ya Ethiopia bitewe n’ibibazo by’umutekano byahavuzwe muri Nzeli n’Ukwakira.”

Ni irushanwa rizamara amezi ane, rizaba riri ku ntera ya kilometero 1200 (Km 1200) bizasaba ko abasiganwa banyura mu bihugu 11 bya Afurika aho bazahera i Cairo, bamanuke uko uruzi rwa Nile rugana muri Afurika y’uburasirazuba bwo hagati baciye mu butayu bwa Sudan, bace muri Uganda ahitwa Jinja bamanukire mu Rwanda.

Src: Inyarwanda

Ibitekerezo
  • MyPassion

    jack
    11 January 2017 - Musubize

    nibabanguke twifitiye abasore n’inkumi barurinze(rdf,rnp and DASSO)maze twirebere amagare baturindiye umutekano.

  • MyPassion

    Isaie
    11 January 2017 - Musubize

    Waw nibaze rurarinzwe. Maze twihere amaso twidamararire n’Amagare!!!!!!

Tanga Igitekerezo