skol
fortebet

"Kuba naragiye APR FC nta ruhare ibifitemo nta n’ubwo yari izi naho ndi."Rwatubyaye Abdul

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Bakame nawe wahoze muri APR FC ari kumwe na Rwatubyaye
Nyuma y’uko yagiye rwihishwa nta n’umwe uzi aho agiye, havuzwe byinshi ndetse binavugwa ko kuba Rwatubyaye atarotse ikipe yahozemo ya APR FC yaba yarabigizemo uruhare ngo adakinira mukeba, Rwatubyaye avuga ko APR FC nayo itari izi aho aherereye kuko itazi n’uburyo yagiye.
Ibi kuvugwa nta yindi mpamvu ibitera, ni uko nta mukinnyi wari wakavuye muri APR FC ikimukeneye ngo ajye gusinyira Rayon Sports, bisa nkaho Rwatubyaye yakoze (...)

Sponsored Ad

Bakame nawe wahoze muri APR FC ari kumwe na Rwatubyaye

Nyuma y’uko yagiye rwihishwa nta n’umwe uzi aho agiye, havuzwe byinshi ndetse binavugwa ko kuba Rwatubyaye atarotse ikipe yahozemo ya APR FC yaba yarabigizemo uruhare ngo adakinira mukeba, Rwatubyaye avuga ko APR FC nayo itari izi aho aherereye kuko itazi n’uburyo yagiye.

Ibi kuvugwa nta yindi mpamvu ibitera, ni uko nta mukinnyi wari wakavuye muri APR FC ikimukeneye ngo ajye gusinyira Rayon Sports, bisa nkaho Rwatubyaye yakoze ibidakorwa, byafashwe nkaho ari amahano.

Nyuma yo gusinya muri Rayon Sports yahise aburirwa irengero, havuzwe byinshi ndetse muri ibyo havuzwe ko APR FC yaba ari yo yihishe inyuma y’itoroka ry’uyu musore kuko itashakaga ko akinira Rayon Sports.

Nyuma yo kugera mu Rwanda avuye muri Turikiya aho yakoraga igeragezwa, Rwatubyaye yavuze ko APR FC nayo itari izi ikijya imbere ko ahubwo cyari icyifuzo yagejejweho n’umu manager we(umuhagarariye muri ruhago).

Yagize ati"abantu bavugaga ibintu byinshi, bakavuga aho ndi atariho ndi, bakavuga ko naje ntahari. Kuba naragiye APR FC nta ruhare ibifitemo, nta n’ubwo yari izi aho ndi, cyari icyifuzo cy’umpagarariye muri ruhago(manager), numva ko byaba ari byiza nari kuba ngize amahirwe yo gutera imbere ariko ntago nagize amahirwe yo gusinya gusa ukuri ni uko APR FC ntaho ihuriye nabyo.

Rwatubyaye azakinira ikipe ya Rayon Sports mu mikino nyafurika igihe izaba ikomeje mu cyiciro gikurikiyeho, ni nyuma y’uko izaba yabashije gusezerera ikipe ya Wau Salaam yatsindiye muri Sudani y’Epfo 4-0, bakaba bafite umukino wo kwishyura mu impera z’iki cyumweru. Ndetse Rwatubyaye akaba azafasha ikipe ya Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa