skol
fortebet

Kuba uwa kabiri muri Afurika n’ishusho yo gukina Tour de France-ARERUYA

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Dimension Data yatangaje ko yishimiye kuza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bitwaye neza uyu mwaka ndetse byamuhaye imbaraga zo kumva ko intego yihaye yo kuzakina irushanwa rikomeye kurusha ayandi ryaTour de France azayigeraho.
Akanama gategura irushanwa rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’, gakuriwe na kabuhariwe Bernard Hinault wegukanye Tour de France ishuro eshanu,niko kakoze aya matora yasize AreruyaJoseph ku mwanya (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Dimension Data yatangaje ko yishimiye kuza ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bitwaye neza uyu mwaka ndetse byamuhaye imbaraga zo kumva ko intego yihaye yo kuzakina irushanwa rikomeye kurusha ayandi ryaTour de France azayigeraho.

Akanama gategura irushanwa rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’, gakuriwe na kabuhariwe Bernard Hinault wegukanye Tour de France ishuro eshanu,niko kakoze aya matora yasize AreruyaJoseph ku mwanya wa kabiri mu banyafurika bitwaye neza.

Ni mu mukino wo gusiganwa ku magare aho yakurikiye umunya Afurika y’Epfo Meintjes Louis wakiniraga ikipe ya UAE Team Emirates witwaye neza muri Tour de France y’uyu mwaka aho yasoje ku mwanya wa 8 ku rutonde rusange ndetse abasha kurangiza kuri uyu mwanya mu irushanwa rya Criterium du Dauphine ribanziriza Tour de France.

Mu Kiganiro yagiranye na Radio 10,Areruya Joseph yatangaje ko yishimiye kwisanga ku mwanya wa 2 imbere y’ibihangange bizwi muri Tour de France nka Merhawi Kudus,Daniel Teklehaimanot,Tsgab Grmay n’abandi.

Yagize ati “Nishimye cyane nkimara kumenya aya makuru,kuko byanyeretse ko hari icyo nshoboye kukondi hagati y’abakinnyi bakinnye za Tour de France kandi byampaye imbaraga zo kumva ko nanjyenzamera nkabo nkagera ku ntego nihaye yo kuzakina Tour de France.Ibi ntabwo byantunguye kuko uyu mwaka nitwaye neza kandi ndifuza kwitwara neza kurushaho.”

Areruya yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika

Areruya yaje ku mwanya wa kabiri aho yakurikiwe na Merhawi Kudus witwaye neza mu irushanwa ryaVuelta a Espana ry’uyu mwaka ndetse abasha kuba uwa kabiri mu gace ka 5 k’iri rushanwa kegukanwe na Alexey Lutsenko.

Kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka, ndetse n’agace ka 5 a muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23 biri u byatumye Areruya aza ku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa