skol
fortebet

Kubera agasuzuguro abakinnyi 12 ba Rayon Sports bagiye guhanwa

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeri 2018 nibwo abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali aho bageze bakakirwa n’abafana ndetse na bandi bayobozi, aho byari biteganyijwe ko niva ku kibuga cy’indege ijya kwa Kirwa Muri Hotel yari yateganyijwe.

Sponsored Ad

Nyuma yo kuva ku kibuga byari biteganyijwe y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bose bahurira kuri Hotel aho bagombaga kujya gushimirwa n’abayobozi bakuru bari barangajwe imbere na Perezida Muvunyi Paul, ariko abakinnyi 12 bahise bikomereza baritahira ntibitabira uwo musangiro kandi bari babimenyeshejwe kare .

Muhirwa Freddy perezida wa Rayon sports yatangaje yuko bari bateguye ko bagomba kwakira abakinnyi 19 ariko twageze aho twari twateganyije twahageze tubona abakinnyi 7. Ibi rero bikaba ari ibintu bidashimishije kandi birimo agasuzuguro .
Freddy yakomeje agira ati ibi ntibizashobora na gato mu gihe nkiri Visi perezida wa Rayon Sport ntago nzihanganira amakosa nkaya, mu gihe tugiye gutangira shampiyona mu mezi maze byazatuma dukora nabi kandi bikenewe ko bagomba kwubahana .

Manzi Thierry Kapiteni w Rayon sports wari witabiriye ubutumire ndetse na King Bernard umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports basabwe gukora raporo irambuye no kuganira na bakinnyi batitabiriye ko bagiye gukatwa amafaranga ku mushara w’uku kwezi .

Muhirwa avuga ko niba bashaka kubaka ikipe ikomeye yarenga aho bageze ubu bisaba kugira abakinnyi bafite ikinyabupfura.

Ati : “abakinnyi iyo dusinyanye nabo hari ibyo tubagomba ariko nabo hari ibyo batugomba, iyo hari ibyo batubahirije hari amafaranga bakatwa ku mishahara yabo.”

abakinnyi ba Rayon Sports bose bataje kwakirwa uko byari biteganyijwe ngo barabandika bakatwe amafaranga kubera kwanga kwifatanya n’abandi. Visi Perezida avuga ko ibi byahindurwa gusa na Perezida w’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa