skol
fortebet

Kubera urukundo umunyamakuru RUTAMU akundamo Messi bigiye gutuma asezera akazi burundu[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Rutamu Elie Joe umwe mu banyamakuru bubatse izina mu Rwanda mu gisata cy’amakuru ya Sports ashobora gusezera muri uyu mwuga burundu nyuma y’imikino y’igikombe cy’Isi, kubera urukundo akunda Lionel Messi n’ikipe ya Argentine.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunda kumva Rutamu Elie Joe yogeza cyangwa avuga amakuru ya shampiyona zitandukanye z’i Burayi bashobora kutazongera kumva ijwi rye ukundi ari umunyamakuru mu gihe Lionel Messi n’ikipe ye y’Argentine baba bategukanye igikombe cy’Isi cya 2018 kiri kubera mu Burusiya.

Ibi byatangajwe n’uyu munyamakuru ku giti cye ubwo yari mu kiganiro kuri radio1 asanzwe akorera mbere gato yuko igikombe cy’Isi gitangira.

Rutamu mu magambo ye yagize ati “Messi nadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru. Reka mbikosore kugira ngo abantu babyumve neza, Messi na Argentine nibadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru.”

Ibi byavuzwe na Rutamu bishobora kuba bigiye kuba impamo koko agasezera mu kazi kitangazamakuru kuko kugeza ubu muri iyi mikino ikipe ya Argentine ntiyorohewe doreko ishobora no gusezererwa itarenze amatsinda.

Umukino wa mbere Argentine yawunganyije na Iceland igitego kimwe kuri kimwe naho uwa kabiri wabaye kuri uyu wa Kane yanyagiwe na Croatia ibitego bitatu ku busa.

Ibitekerezo

  • Nihatali kbx gusa reka tubitege amaso

    Ngaho. Uyu ni ubwa mbere mwumvise. Akorera ikihe gitangazamakuru se? Murakoze.

    Afite icyo yokeje sha mumureke. yasezera se Messi azamutunga? Ubwo yizeye kukibuno sha ibya bene ngango ntimukabyivangemo. Wenda Messie yamwoherereje transfer ya 200.000 Euros

    Mu mureke ubwo ararenzwe, Messi c azamuhahira? Akoresha akaguru ke undi nawe atunzwe nu munwa none ngo arabiretse ngaye imbwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa