skol
fortebet

Kuki Raila Odinga ariwe watangije umukino w’ u Rwanda na Kenya?

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kenya uherutse gutsindwa amatora y’ umukuru w’ igihugu yanze kuyitabira akavuga ko atizeye ubwigenge bwa komisiyo y’ amatora Raila Odinga niwe watangije umukino wa mbere wa CECAFA wahuye u rwanda na Kenya aho Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Muri uyu mukino kandi haririmbwe indirimbo eshatu zubahiriza ibihugu aho kuba ebyeri. Ubusanzwe, mbere y’uko ibihugu bibiri bikina mu marushanwa ayo ari yo yose, habanza kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu (...)

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kenya uherutse gutsindwa amatora y’ umukuru w’ igihugu yanze kuyitabira akavuga ko atizeye ubwigenge bwa komisiyo y’ amatora Raila Odinga niwe watangije umukino wa mbere wa CECAFA wahuye u rwanda na Kenya aho Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Muri uyu mukino kandi haririmbwe indirimbo eshatu zubahiriza ibihugu aho kuba ebyeri. Ubusanzwe, mbere y’uko ibihugu bibiri bikina mu marushanwa ayo ari yo yose, habanza kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, cyangwa se hakaba haririmbwa indirimbo yihariye y’irushanwa riri gukinwa.

Gusa ariko, muri CECAFA iri kubera mu gihigu cya Kenya, si ko byagenze ubwo Amavubi yari agiye gukina umukino ufungura amarushanwa na Kenya, ubwo haririmbwaga indirimbo eshatu, harimo indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya, ndetse n’indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda.

Izo ndirimbo zabanjirijwe n’indirimbo ya Leta ya Kakamega, aho abahatuye ubwaho bahafata nk’igihugu, ari naho Raila Odinga uheruka gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya avuka, akaba kandi ari we munyacyubahiro wari waje gutangiza umukino ndetse n’irushanwa muri rusange.

Umunyamakuru wa Kigali today dukesha iyi nkuru aganira na bagenzi be bo muri Kenya ndetse n’abaturage batandukanye bo muri ako gace, bamutangarije ko kugira ngo agace ka Kakamega kemererwe kwakira iyo mikino, ari uko bahabwa uburenganzira bwo kubigira ibyabo, hakaririmbwa indirimbo yabo, ibendera ryabo ndetse na Odinga bo bafata nk’umukuru w’igihugu akaba ahari.

Ako gace ka Kakamega ndetse n’uduce twa Kisumu byegeranye, ni tumwe mu duce twanze kwitabira amatora aheruka kuba muri icyo gihugu, amatora yatsinzwe na Uhuru Kenyatta wari uhanganye na Raila Odinga.

Raila Odinga arimo mu myiteguro wo kurahira kuyobora Kenya mu gihe Uhuru Kenyatta yamaze kurahira mu muhango wari wanitabiriwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame

Ibitekerezo

  • hhhhh ibyo muri Kenya ni ibitwenge ubu Raila Odinga yagiye gutangiza uyu mukino Kenyatta arihe cyangwa Wiliam Ruto n’ abandi

    Politiki ya Kenya irandyohera, Kenyatta yahisemo politiki itari iyo guhangana. mu Rwanda utavuga rumwe afatwa nk’ umwanzi w’ igihugu. Uganda naho Besigye Museveni yamuhinduye nk’ urugi afunga afungura. ariko muri Kenya Kenyatta na Odinga bahurira kuri Sitage Kenyatta akabwira abantu ati "Abasaza b’ ikigihe ntibacyuhaha ababyeyi, ashaka kuvuga ko se wa Kenyatta yari yarahaye Odinga umwanya muri guverinoma agasiga abwiye Kenyatta ngo nawe azabikore uko akabyanga. Ako kanya Kenyatta nawe akaza ati nibyiza ko abantu bubaha abantu bakuru ariko abana b’ iyi minsi nabo ntibashotse baratinyuka bagasenya abantu bakuru mu maso ya rubanda.

    Amaherezo njye mbona Kenya izageraho igacikamo ibice bibiri. Ubutegetsi bwa Kenya bumeze nk’ ubwo mu Rwanda rwo hambere buracyagendera ku moko, Kenyatta afite ubwoko bw’ Abakikuyu bumuri inyuma ari nabo bakeya , Odinga nwe akagira ubwoko bw’ Abadinka batuye mu burasirazuba, aba ninabo benshi niyo mpamvu Raila bababujije kwitabira amatora amatora akitabirwa na 39% by’ abaturage. Raila Odinga afite abaturage bangana na 6o% bamushyigikiye gusa Kenyatta yabaheje mu butegetsi ahubwo bizabyara intambara ikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa