skol
fortebet

Kuvuguruzanya gukomeye hagati ya FERWAFA na Antoine Hey

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

• FERWAFA yatangaje ko umutoza Antoine Hey yataye akazi nta ruhushya asabye
• Antoine Hey yahakanye ko yataye akazi nkuko FERWAFA na MINISPOC babivuze ko ahubwo yari mu kazi ke
• Kuvuguruzanya hagati yaba bombi bikomeje guteza impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo taliki ya 02 Ugushyingo 2017, ko atigeze ata akazi nkuko FERWAFA na MINISPOC babimushinje ko ahubwo yari mu kazi ke ko gushakira ikipe y’igihugu imikino ya gicuti no gushaka abakinnyi b’abanyarwanda bakina i Burayi.

Mu kiganiro umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent De gaulle yagiranye na Radio Rwanda yavuze ko uyu mutoza bamusabye gutanga ibisobanuro by’impamvu yataye akazi mu gihe we ibi yabihakanye ku munsi w’ejo akavuga ko yari mu kazi ke cyane ko we atagakorera mu biro.

Yagize ati “Habeyeho kutumvikana neza kuko sinigeze nta akazi kukomu masezerano twagiranye ntiharimo ko ngomba kuguma hano mu Rwanda aho naba mfite ibiro ngomba gusohokamo saa kumi n’imwe za nimugoroba.Nakoze ibyo nagombaga gukora kugira ngo nubahirize amasezerano yanjye neza kuko nagiye I Burayi ngiye gushaka abakinnyi b’abanyarwanda bakina ku mugabane w’I Burayi gusa ibyo byose byararangiye tugomba kureba imbere kuri iyi mikino 2 dufite.

Ubwo uhagarariye Siporo n’umuco muri minisiteri y’umuco na siporo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu minsi ishize nawe yemeje ko uyu mutoza batari bazi aho yari aherereye aho ndetse bavuze ko agomba gutanga ubusobanuro.

Kugeza ubu harimo kwitana ba mwana hagati y’abahagarariye umupira w’amaguru mu Rwanda n’umutoza Antoine Hey aho hibazwa ukuntu umutoza yaba ari mu kazi k’ikipe y’igihugu abakoresha be ntibabimenye.

Amavubi arerekeza muri Ethiopia uyu munsi saa kumi zuzye aho agiye gukina umukino ubanza mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa