Kigali

Kwibuka 23: Imvugo zidakwiye gukoreshwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Imikino   Yanditswe na: 8 April 2017 Yasuwe: 2316

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse no muyindi minsi yose birakwiye kwirinda gukoresha imvugo zibonetse zose zikomeretsa cyangwa zigapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kuko hari inyito zabugenewe zikwiye gukoreshwa .

Ntibavuga
1. Intambara yo mu1994
2. Intambara ya Jenoside
3. Itsembabatutsi
4. Itsembatsemba
5. Itsembabwoko
6. Itsembabwoko n’itsembatsemba
7. Ubwicanyi bwo mu 1994 cyangwa Isubiranamo ry’amoko
8. Jenoside y’Abatutsi
9. Jenoside yo mu Rwanda
10. Amahano yabaye mu Rwanda
11. Ibyabaye mu 1994.
Nk’uko twabivuze haruguru ntibakoresha izi mvugo kuri Jenoside ahubwo Bavuga, "Jenoside yakorewe Abatutsi"

12. Ntibavuga Amagufa cyangwa Ibisigazwa by’abazize Jenoside, bavuga Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

13. Ntibavuga kubika neza ibimenyetso by’abazize Jenoside, bavuga Kubungabunga ibimenyetso by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

14. Ntibavuga gushyingura ibisigazwa, bavuga gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

15. Ntibavuga Amarimbi y’abazize Jenoside, bavuga Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

16. Ntibavuga Abacikacumu, bavuga Abacitse ku icumu cyangwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

17. Ntibavuga Ingengasi ya Jenoside, bavuga Ingengabitekerezo rya Jenoside.

18. Ntibavuga guhamba abazize Jenoside, bavuga gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Insanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka wa 2017, iragira iti " Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho".

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Haruna Niyonzima n’umuvandimwe we Muhadjili bagize ibyago[AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018 ni bwo hasakaye...
25 April 2018 Yasuwe: 1176 0

Bizimana Djihad agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga...

Umukinnyi Bizimana Djihad wakinaga hagati mu ikipe ya APR FC yamaze...
25 April 2018 Yasuwe: 3056 0

Perezida Kagame yongeye kugaragaza indi mpano afite muri Siporo...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame nyuma y’ igihe kirekire abantu baziko akina...
25 April 2018 Yasuwe: 4732 0

Minnaert yanenze bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje guteza umwuka...

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko hari bamwe mu...
25 April 2018 Yasuwe: 1485 0

Rayon Sports irakina na Etincelles FC idafite ba kizigenza bayo

Mu mukino uyigora cyane,Rayon Sports irahura na Etincelles FC idafite bamwe...
25 April 2018 Yasuwe: 909 0

Ese Bayern Munich irabasha kwigaranzura Real Madrid yayigaruriye?

Amaso yose y’abakunzi ba ruhago ahanzwe ku kibuga Allianz Arena uyu munsi...
25 April 2018 Yasuwe: 681 0