skol
fortebet

#Kwibuka25: Uko umupira w’amaguru mu Rwanda wifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 08, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu gihe Abanyarwanda bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,Ikinyamakuru Umuryango.rw cyiyemeje gusangiza abakunzi b’imikino uko yagiye ikoreshwa mu kubiba inzangano mu Banyarwanda bikarangira abakinnyi,abafana,abayobozi bagize uruhare muri Jenoside.

Sponsored Ad

Twifashishije inkuru y’Ikinyamakuru Imvaho nshya,tugiye kubagezaho uko umupira w’amaguru wifashishijwe mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Umupira w’amaguru cyangwa Siporo muri rusange ni inzira yo kubanisha abantu no kubunga. Ibi bigaragara iyo ikipe runaka itsinze igitego, abakunzi bayo bakishimira hamwe bagahora biyumva nk’abavandimwe. Ibi ariko si ko byagenze mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miriyoni bicagwa muri Jenoside.

Muri aba harimo abari abakinnyi bishwe na bagenzi babo, abari abafana b’amakipe bishe bagenzi babo aho bwa buvandimwe bw’abahuje ikipe bwabuze.

Iyo usubiye inyuma mu mateka, ubona ko mu gutegura Jenoside Leta yari iriho icyo gihe yabonye ko Abanyarwanda bakundaga cyane umupira w’amaguru, ibona ko ari ahantu heza ho kunyuza amatwara n’imigambi yabo yo gutegura Jenoside.

Muri iyi nkuru turifashisha igitabo “Football, politique et violence milicienne au Rwanda: histoire d’un sport sous influences (1990-1994)” ugenekereje mu kinyarwanda ”Umupira w’amaguru, Politike n’ubwicanyi: Amateka ya Siporo yakoreshejwe hagati y’umwaka wa 1990 ni 1994 ” cyanditswe na Dr Hélène Dumas, umushakashatsi w’ikigo cy’Abafaransa cy’amateka cya CRH (Centre de Recherche Historiques) muri 2012.

Mu myaka ya 1980 umupira wari ukunzwe kandi wigenga

Umwanditsi w’iki gitabo atangira agaragaza ko umupira wazanywe mu Rwanda n’abakoloni utangira gukundwa no guhuzwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Gukundwa k’umupira w’amaguru no gukura kwawo uba uw’umwuga byabayeho cyane mu 1988 n’i 1989 nyuma yo kuzura kwa Sitade Amahoro aho imwe mu mikino yari isigaye ikinwa ku matara mu ijoro.

Byanazamuwe kandi n’amasezerano yo mu Kwakira 1988 hagati y’ikigo k’itangazamakuru “ORINFOR” n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yo kogeza imikino ya shampiyona inyumvankumwe kuri Radiyo Rwanda ibi bigo byombi bikajya bigabana amafaranga yinjiye kuri Sitade, ibintu byongereye umubare w’abafana baza ku kibuga.

Muri Mata 1990, FERWAFA yabonye ubuzima gatozi, icuka kuri Minisiteri y’urubyiruko, itangira kwigenga mu buryo bw’amikoro inongera amarushanwa. Nko mu 1990 hari amakipe arindwi muri shampiyona yiganjemo aya za Perefegitura.

Mbere y’iyi myaka, abakinnyi bari basanzwe bakoresha amafaranga ya Leta ku modoka, abakinnyi bagahabwa akazi muri Leta nk’uburyo bwo kwinjiza.

Abayobozi b’Interahamwe batangira kuyobora amakipe ukuyemo Rayon Sports yabananiye

Nyuma yo kubona ko umupira ukunzwe cyane abayobozi b’ishyaka rya MRND binjiye mu buyobozi bw’aya makipe, Joseph Kanyabashi uvugwaho kuyobora Jenoside i Butare aba umuyobozi wa Mukura, Ferdinand Nahimana ufatwa nk’umwe mu bo hejuru mu bateguye Jenoside aba umuyobozi wa Etincelles FC y’i Gisenyi na Joseph Karera ayobora Kiyovu.

Muri Werurwe 1992, Georges Rutaganda, wari Visi Perezida wa kabiri w’Interahamwe mu Rwanda yashatse gufata ku ngufu ubuyobozi bwa Rayon Sports yari ikunzwe n’abatari bake birananirana nk’uko yanabyemereye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha muri Tanzania “TPIR”.

Uyu mugabo ngo yagerageje kwiba amajwi biranga. Helene Dumas wanditse iki gitabo agendeye ku buhamya yahawe yemeza ko benshi mu bakunzi ba Rayon Sports banze kuyoborwa n’umuntu witwaje ko ari umunyapolitiki gusa.

Helene agaragaza ko aba bayobozi bashatse gukoresha abafana b’umupira bari biganjemo urubyiruko mu kubacengezamo amatwara ya Jenoside.

Ati: ”Bashakaga gukora umutwe w’abarwanyi babakuye mu bakunzi b’umupira cyane cyane rwa rubyiruko. Iyi ni yo mpamvu na François Karera wayoboye Kiyovu yashingwa kugeza mu 1993 yaje kuba Burugumesitiri wa Komini Nyarugenge anakuriye Interahamwe.”

Rayon Sports yasohokeraga u Rwanda nk’ikipe y’Abanyarwanda, yagaruka ikaba iy’Abatutsi

Umwanditsi w’iki gitabo anerekana by’umwihariko uburyo ikipe ya Rayon Sports yashinzwe n’abacuruzi bakomeye b’i Nyanza ahahoze ari i Bwami yakunze guhura n’itotezwa ifatwa nk’iy’Abatutsi ariko yazana insinzi mu mikino y’Afurika igashimwa na bose. Helene Dumas agaragaza ko kuba Rayon Sports yari ikize ari byo byanatumaga igira abakinnyi n’abatoza barimo n’abanyamahanga.

Muri uku gutotezwa nk’uko umwanditsi abivuga, mu mpera za Mutarama 1993, Rayon Sports igiye kugera ku Kibuga k’indege i Kanombe igiye kwerekeza i Addis Abebba muri Ethiopia yaje guhagarikwa n’Interahamwe zishaka kuyisagarira umwe muri zo arazibuza azitegeka kuyirekura kuko yari igiye mu butumwa bw’igihugu.

Andi magambo y’urwango agaragazwa n’uwiyitaga cyangwa binashoboka ko yari koko umukunzi wayo witwa Habimana Kantano wamenyekanye kuri Radiyo rutwitsi ya RTLM wavuze ko kimwe mu bimubabaza ari uko iyi kipe yakundwaga n’Inkotanyi.

Rayon Sports yanongeye guhura n’akaga ubwo yakinaga na Etincelles FC ku Gisenyi mu 1993 maze iterwa amabuye asanga ibitutsi ku bakinnyi bayo.

Helene Dumas aragira ati: ”Rayon Sports yafatwaga nk’iy’Abatutsi, ibi byaberaga mu mikino y’imbere mu gihugu ariko yakwitwara neza hanze igahinduka iy’Abanyarwanda. Ibyabereye ku Gisenyi byerekana uburyo umupira wari utangiye gufata isura y’indorerwamo y’amoko. Ibitotezo kuri Rayon Sports byabaye nk’ibigabanyuka ubwo Gasangwa Célestin, alias Tigana yatsindaga igitego mu mikino Rayon Sports yari imaze gutsindamo Al Hilal 1-0 tariki 06 Werurwe 1994, mu mikino y’Afurika. Icyo gihe RTLM n’ikinyamakuru kitavugaga rumwe na Leta cya Kanguka byahurije ku bumwe n’ibyishimo Abanyarwanda bahawe Rayon Sports.”

Ku rundi ruhande umugambi wa Jenoside n’icyari gitegereje Abatutsi mu kwezi kumwe kuri imbere kinagaragara mu magambo yavuzwe na Kantano kuri RTLM wongeyeho ko hari amashimwe atatu akwiriye guhabwa abakinnyi ba Rayon Sports.

Ayo Kantano yavugaga ni Abagore bigaragaza uburyo abagore b’Abatutsi bafashwe ku ngufu muri Jenoside nk’uko Helene abivuga hari kandi Inka zatemaguwe muri Jenoside n’Inzoga nk’ikimenyetso cyo kumena amaraso

Iyo abakunzi b’umupira bumva agaciro k’uyu mukino

Mu kwanzura iyi nyandiko Helene agaragaza ko iyo abakunzi b’umupira baba barumvishe agaciro k’ibyabahuzaga n’indangagaciro za siporo batari kwemera kwica bagenzi babo nubwo hari bamwe bo gushimira barokoye bamwe mu bakinnyi n’abafana ku mpamvu z’ibyishimo basangiraga.

Inkuru y’Imvaho Nshya

Ibitekerezo

  • noneho rayon sport ibiyibaho si ibyanone? yamye ikundwa nabesnhi nkubu!! gusa Imana yakire mubayo abayikundaga bose bahitanywe na Genocide yakorewe abatutsi, abasigaye baracyaterateranya ngo ikomeze kubaho n’abuzukuru bazasange ikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa