Kigali

#Kwibuka25:Olivier Karekezi yatanze ubuhamya burebure avuga uburyo iyo ngo ataza kuba ari umukinnyi nawe atari kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 8 April 2019 Yasuwe: 3961

Olivier Karekezi wahoze ari rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakiniye kuva mu 2000 kugera mu 2013, ayikiniramo imikino 55 ayitsindira ibitego 24. akaba no mu bakinnyi bagejeje u Rwanda mu gikombe cya Afurika 2004.

Yakiniye APR FC kugera mu 2004 mbere yo kunyura mu yandi makipe yo hanze y’u Rwanda nka; Helsingborgs IF, Trelleborgs FF, Råå IF na Östers IF zo muri Suède, Hamarkameratene yo muri Norvège, na CA Bizertin yo muri Tunisia.

Olivier Karekezi ari mu bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yayiburiyemo Nyina na bakuru be batatu barimo umwe wishwe areba.

Uyu rutahizamu watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi, mu buhamya yahaye igitangazamakuru Umuseke, yemeza ko iyo aba atari umukinnyi w’umupira w’amaguru nawe atari kurokoka.

Tariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, we n’umuryango we bari batuye mu murenge wa Gikondo wo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

“Ntabwo twashoboraga kuguma mu rugo iwacu. Interahamwe zari guhita zihadusanga kuko umuryango wacu wari uzwi. Twahungiye ku Kiriziya, kuri Paruwasi y’i Gikondo aho twasanze amagana y’Abatutsi bavuye mu bice bitandukanye bahizeye amakiriro.”

Yakomeje avuga ko Interahamwe zateye iyo Kiriziya tariki 9 Mata 1994, benshi mu bari bahahungiye bakicwa, barimo na mama we. Icyo gitero cy’Interahamwe we ngo yarakirokotse kuko yari muto yarirutse arenga uruzitiro rwa Kiriziya.

“Njye n’abandi bana twarirutse tunyura ku mashuri ya Kinunga. Twageze hepfo turafatwa ariko mpahurira n’umwe mu nterahamwe ababyeyi banjye bajyaga bafasha umurango wabo.”

Nyuma yo kurekurwa niyo nterahamwe ngo yahise asubira mu rugo aho babaga, na mukuru we witwaga Karekezi Aimable arahamusanga barabana.

“Baje gusaka mu rugo baradufata kudufata batujyana ku isoko ry’i Gikondo, mukuru wanjye Aimable yigaga i Burundi, Jenoside yabaye yaraje mu biruhuko bavuga ko ngo yari avuye mu myitozo ya gisirikare bamwica mbere bamuta cyobo.”

Hari umuntu umwe wari ufite ikipe y’abana i Gikondo wanshyize ku ruhande sinajya mu bicwa ariko umuvandimwe wanjye yicwa ndeba. Byarandenze. Gusa uwo mugabo yansubije aho twabaga ntishwe nanahahurira n’umwana twiganye twakinanaga umupira, aza afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga hakurya mu Gatenga, Jenoside ihagarikwa nkiri kumwe n’uwo muryango.”

Karekezi Olivier yemeza ko kwakira ibyamubayeho nyuma ya Jenoside byamugoye cyane kuko kenshi yumvaga nta mpamvu yo kubaho afite kuko nta byishimo yabubonagamo.

Umupira w’amaguru wongeye kumusana kuko yagaragazaga impano byatumye arushaho kuzamura urwego rwe ndetse agira mahirwe yo gukinira amakipe y’ingimbi ya APR FC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ayavamo ajya mu ikipe nkuru mu 1999. Ruhago yakomeje kumufasha kwiyubaka, aba umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yanakiniye imikino 55, ayitsindira ibitego 24.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rafael Da Silva yatangaje impamvu ikomeye yatumye abura ibitego mu ikipe ya...

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva umaze muri Rayon Sports amezi 6 yavuze...
23 May 2019 Yasuwe: 159 0

KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuliza Charles...
23 May 2019 Yasuwe: 2230 3

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 3269 3

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 2447 1

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 3967 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2360 0