skol
fortebet

Kwitwara neza kwa Areruya kwamufashije kwigaranzura ibihangange ku isi mu batarengeje imyaka 23

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Areruya Joseph umaze iminsi yesa imihigo hirya no hino muri Afurika,yigaranzuye ibihangange ku rutonde rw’uko abakinnyi n’ibihugu bikurikirana ku isi,aho yazamutse imyanya 105 yisanga ku mwanya wa 14 mu batarengeje imyaka 23 n’umwanya wa 152 ku isi muri rusange. Uyu musore uyoboye abandi muri Afurika,akomeje kuvugwa cyane hirya no hino ku isi kubera ubuhanga yifitemo muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare cyane ko yafashije u Rwanda kuza ku mwanya wa 2 mu bihugu bihagaze neza mu mukino (...)

Sponsored Ad

Areruya Joseph umaze iminsi yesa imihigo hirya no hino muri Afurika,yigaranzuye ibihangange ku rutonde rw’uko abakinnyi n’ibihugu bikurikirana ku isi,aho yazamutse imyanya 105 yisanga ku mwanya wa 14 mu batarengeje imyaka 23 n’umwanya wa 152 ku isi muri rusange.

Uyu musore uyoboye abandi muri Afurika,akomeje kuvugwa cyane hirya no hino ku isi kubera ubuhanga yifitemo muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare cyane ko yafashije u Rwanda kuza ku mwanya wa 2 mu bihugu bihagaze neza mu mukino w’amagare muri Afurika inyuma ya Eritrea, ndetse ruri ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Areruya ayoboye abandi mu gusiganwa mu muhanda muri Afurika

Imyitwarire myiza muri La Tropicale Amissa Bongo,Tour de l’Espoir na shampiyona y’Afurika iheruka kurangira mu cyumweru gishize yegukanye imidali 2 ya zahabu mu batarengeje imyaka 23,bitumye aba uwa 14 mu batarengeje imyaka 23 ku isi imbere y’amazina akomeye.

Areruya na Munyaneza ni amizero y’u Rwanda

Uretse Areruya,abandi banyarwanda bazamutse ni Nsengimana Jean Bosco wazamutse imyanya 11,aho ari ku mwanya wa karindwi muri Afurika,. Uwizeye Jean Claude yazamutse imyanya 10 aba uwa 23, mu gihe Munyaneza Didier ariwe wazamutse cyane kuko yazamutse imyanya 152,afata uwa 35 muri Afurika.


Imyitwarire ya Areruya Kimasa ikomeje kumushyira ku gasongero ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa