skol
fortebet

Kwizera Olivier yamaze gusinya amasezerano muri Free State Stars

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Kwizera Olivier wahoze akinira ikipe ya APR FC na Bugesera mu mwaka ushize w’imikino, yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe yo muri Africa y’Epfo mu cyiciro cya mbere.
Uyu mukinnyi asinye amasezerano nyuma y’iminsi yari amaze mu igeragezwa mu gihugu cya Africa y’Epfo.Yagize amahirwe yo gusinya amasezerano mu ikipe ya Free State Stars.
RuhagoYacu ducyesha iyi nkuru yavuganye na Sbusiso Nkosi uhagarariye uyu mukinnyi maze yemeza ko Kwizera Olivier yamaze gusinya amasezerano muri (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Kwizera Olivier wahoze akinira ikipe ya APR FC na Bugesera mu mwaka ushize w’imikino, yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe yo muri Africa y’Epfo mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukinnyi asinye amasezerano nyuma y’iminsi yari amaze mu igeragezwa mu gihugu cya Africa y’Epfo.Yagize amahirwe yo gusinya amasezerano mu ikipe ya Free State Stars.

RuhagoYacu ducyesha iyi nkuru yavuganye na Sbusiso Nkosi uhagarariye uyu mukinnyi maze yemeza ko Kwizera Olivier yamaze gusinya amasezerano muri Free State Stars.

" Nibyo uyu munsi twunvikanye n’ikipe ya Fress State Stars ya hano muri Africa y’Epfo." Sbusiso Nkosi, aganira na RuhagoYacu.
"Kuva yagera hano muri Africa y’Epfo iyi kipe yashimye cyane Oliver (Olivier Kwizera), ni umuzamu wabiyeretse neza, yaba mu myitozo no mu mikino ya gicuti yakinnye."

" Yasinye amasezerano y’imyaka 2 yakongerwaho umwaka umwe. Ikindi ni ikipe yamukunze cyane, mfite icyizere ko azavamo umuzamu mwiza muri Africa y’Epfo."

Ngo uyu mugabo ushinzwe gushakira ikipe Kwizera bamenyanye ubwo u Rwanda rwakinaga na Zambia mu mukino wa gicuti.

" Namubwiwe n’umutoza w’abazamu ba Zambia, ambwira ko ari umukinnyi mwiza umwaka ushize." Uyu uhagarariye Kwizera, nyuma y’uko uyu musore asinye amaserano muri Free State Stars.

" Umwaka ushize namusabye amashusho ye tumaze kuganira, nyereka amakipe yamushakaga baranamushima, ariko atinda kurekurwa no kubona ibyangombwa, ntibyakunda ko aza hano muri Africa y’Epfo, ubu ndishimye cyane ko uyu mwaka byagenze neza."

Nta amafaranga yo kumugura yamutanzweho kuko uyu musore yari amaze gusoza amasezerano mu ikipe ya Bugesera.Bivugwa ko azajya ahembwa hafi $5000 buri kwezi.

Ikipe ya Free State Stars Kwizera yinjiyemo ikomoka mu gace kitwa Bethlehem muri Africa y’EPfo muri Free State. Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere kuva muri 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa