skol
fortebet

Kwizera Pierrot ababaje Musanze FC ku munota wa nyuma

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Umusore Kwizera Pierrot ababaje bikomeye ikipe ya Musanze FC kuko nyuma y’aho umusifuzi yerekanye iminota 4 y’inyongera yateye ishoti rikomeye cyane rigana mu izamu, maze Rayon Sports itahana amanota 3 itsinze Musanze FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane wakinwe kuri uyu munsi kuri stade ya Kigali I nyamirambo. Rayon Sports yiyunze n’abafana
Nyuma y’imikino 2 y’ingenzi iheruka Rayon Sports itatsinze,kuri uyu wa Gatatu byari byitezwe ko yiyunga n’abafana bayo kuri uyu mukino w’ikirarane,ndetse (...)

Sponsored Ad

Umusore Kwizera Pierrot ababaje bikomeye ikipe ya Musanze FC kuko nyuma y’aho umusifuzi yerekanye iminota 4 y’inyongera yateye ishoti rikomeye cyane rigana mu izamu, maze Rayon Sports itahana amanota 3 itsinze Musanze FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane wakinwe kuri uyu munsi kuri stade ya Kigali I nyamirambo.

Rayon Sports yiyunze n’abafana

Nyuma y’imikino 2 y’ingenzi iheruka Rayon Sports itatsinze,kuri uyu wa Gatatu byari byitezwe ko yiyunga n’abafana bayo kuri uyu mukino w’ikirarane,ndetse birangiye ibigezehokuko itsinze Musanze FC ibitego 3-2.

Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 5 ibifashijwemo na kabuhariwe Bokota Labama wageze muri iyi kipe avuye muri Uganda Revenue Authority ariko iki gitego cyishyuwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 9 ndetse Kwizera Pierrot ahita ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 24 banya kuruhuka Rayon Sports iyoboye.

Pierrot ari mu bihe byiza nubwo Rayon yari imaze iminsi mu bihe bibi

Mu gice cya kabiri,ikipe ya Musanze FC yaje yariye karungu maze umusore Barengako Ramadhan yishyurira Musanze FC igitego igice cya kabiri kimaze iminota mike gitangiye, biba ibitego 2-2.

Nyuma y’iminota 90 umusifuzi yongeyeho iminota 4 itahiriye Musanze FC kuko yatsinzwemo igitego kibabaje cyatsinzwe na kabuhariwe Kwizera Pierrot ku ishoti rikomeye yateye mu mvura yari nyinshi I Nyamirambo.

Umunezero ni wose ku bakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze imikino 2 badatsinda

Nubwo ubusatirizi bwa Rayon Sports bwasubiye imyuma,abakinnyi bayo bo hagati bitwaye neza ndetse bayifasha kuva ku mwanya wa 4 bayigeza ku wa 3 aho inganya na AS Kigali amanota 18 bagatandukanwa n’ibitego.

Uyu mukino warebwe n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert aho bivugwa ko ashobora kugirwa umutoza mushya wa Rayon Sports cyane ko yagaragaye ari kumwe n’abayobozi b’iyi kipe barangajwe imbere na perezida Paul Muvunyi.

Nubwo Diarra atatsinze niwe watanze umupira wavuyemo igitego cy’intsinzi

Nubwo Rayon Sports itari ifite umusore Mukunzi Yannick uyu munsi, ibonye impamba yo kuyifasha kwerekeza mu Burundi aho igomba gucakurana na Lydia Ludic Academic mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League.

Bokota yishimiye gukina n’ikipe yubakiyemo amateka

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Irambona Eric na Ismaila Diarra.

Musanze FC: Mazimpaka Andre, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Mwiseneza Daniel, Majyambere Allype, Mudeyi Suleiman, Hakizimana Francois, Ramadhan, Bokota Labama, Imurora Japhet na Peter Otema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa