skol
fortebet

Kwizera Pierrot agiye kuva muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ Umurundi, umaze imyaka itatu akinira ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Pierre benshi bazi nka Kwizera Pierrot yatangaje ko ari hafi kuva muri iyi kipe akaga gushakira ubundi bunararibonye ahandi.
Kwizera Pierrot yabwiye Ruhagoyacu.com ko nava gukinira intamba mu rugamba aribwo azamenya ahazaza he, kuko manager we ari kuvugana n’ikipe ya Rayon Sports FC.
Ati " ndategereza igisubizo cya komite bambwiye ngo barategereza mu byumweru bibiri igisubizo cy’uriya mu manager, ndibaza nyuma (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ Umurundi, umaze imyaka itatu akinira ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Pierre benshi bazi nka Kwizera Pierrot yatangaje ko ari hafi kuva muri iyi kipe akaga gushakira ubundi bunararibonye ahandi.

Kwizera Pierrot yabwiye Ruhagoyacu.com ko nava gukinira intamba mu rugamba aribwo azamenya ahazaza he, kuko manager we ari kuvugana n’ikipe ya Rayon Sports FC.

Ati " ndategereza igisubizo cya komite bambwiye ngo barategereza mu byumweru bibiri igisubizo cy’uriya mu manager, ndibaza nyuma y’umukino w’ikipe y’igihugu, nzaza hano mu Rwanda mfite igisubizo cyiza" Pierrot.

Yakomeje agira ati" njyewe mbona Pierrot na shampiyona yo mu Rwanda, ndibaza ni shampiyona yanjye ya nyuma mu Rwanda, mfitanye amasezerano na Rayon Sports FC ariko nabo ni abantu kandi ni ababyeyi, ni umwanya wo kugenda nanjye, njye gufata iyindi experience (ubunararibonye) hanze, nakinnye shampiyona imyaka itatu ndi kuri top (ku isonga), ni umwaka nanjye mfate indi experience mu kindi gihugu", Kwizera Pierrot uvuga ko uyu ariwo mwaka wa nyuma akinnye mu Rwanda.

Kwizera Pierrot aracyafitanye amasezerano na Rayon Sports FC, ariko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’ububiligi, ibiganiro hagati ya KAA Gent na Rayon Sports FC nibigenda neza.

Ikipe ya Gent irifuza na Nshuti Dominique Savio nawe ukina muri Rayon Sports FC.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano
    pierrot uri umukinnyi mwiza kbs. nkwifurize amahirwe masa aho uzajya hose!!!!!

    Niko kuri rwose baduhe kuma$

    rwose Aba bombi abayozi bikipe yacu bazabareke kuko nabo baritanze pe bazajye gushaka agafaranga .

    pierot nawe najye kureba icyabandi bamurushije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa