skol
fortebet

Kwizera Pierrot yahakanye amakuru yamwerekezaga muri Zambia

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports uherutse gutorerwa kuba ariwe wahize abandi mu mwaka w’imikino ushize Kwizera Pierrot yahakanye amakuru yavugaga ko ari mu biganiro byimbitse n’ikipe ya Nkana Red Devils yo muri Zambia ndetse ko agiye kuyerekezamo.
Kwizera Pierrot ukundwa n’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga afite bwo gukinisha ikipe yose ndetse no kurema amahirwe y’ibitego yashimangiye ko agifite amasezerano y’umwaka umwe n’iyi kipe ndetse ko nta makipe aravugana nayo mu (...)

Sponsored Ad

Umusore ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports uherutse gutorerwa kuba ariwe wahize abandi mu mwaka w’imikino ushize Kwizera Pierrot yahakanye amakuru yavugaga ko ari mu biganiro byimbitse n’ikipe ya Nkana Red Devils yo muri Zambia ndetse ko agiye kuyerekezamo.

Kwizera Pierrot ukundwa n’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga afite bwo gukinisha ikipe yose ndetse no kurema amahirwe y’ibitego yashimangiye ko agifite amasezerano y’umwaka umwe n’iyi kipe ndetse ko nta makipe aravugana nayo mu kiganiro yagiranye na The new Times dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ndacyafite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports kandi sindatangira gutekereza ku by’ejo hazaza.Ndifuza kuguma muri Rayon Sports.Nibyo mu mupira w’amaguru byose birahinduka gusa nta butumire bw’amakipe yo hanze ndabona yemwe n’ayo yo muri Zambia maze iminsi numva mu itangazamakuru.”

Uyu musore w’Umurundi w’imyaka 26 waje muri Rayon Sports avuye muri Simba SC amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda dore ko mu myaka ibiri amaze muri iyi kipe amaze kuba umukinnyi w’umwaka kabiri kikurikiranya.Bimaze iminsi bivugwa ko yifuzwa n’ikipe yitwa Nkana Red Devils yo muri Zambia aho we yemeza ko ari ibihuha ndetse ko kugeza ubu acyifuza gukina mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Kwizera turacyagukunda komerezaho ahubwo uzongere amasezerano maze rayon ikomeze itsinde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa