skol
fortebet

Kwizera Pierrot yatangaje byinshi ku ikarita itukura yahawe

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Kwizera Pierrot uherutse guhabwa ikarita itukura mu mukino ikipe ye ya Rayon Sports yahuye na AS Kigali ku wa gatatu taliki ya 13 Nzeri uyu mwaka,arasaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports kuba yaratereranye ikipe bigatuma itsindwa uyu mukino.
Uyu musore usanzwe agira ikinyabupfura yatunguye benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’imbaga y’abafana ba Rayon Sports bari kuri stade Amahoro ku wa Gatatu,ubwo yiheshaga ikarita y’umutuku umutoza we Karekezi yise (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Kwizera Pierrot uherutse guhabwa ikarita itukura mu mukino ikipe ye ya Rayon Sports yahuye na AS Kigali ku wa gatatu taliki ya 13 Nzeri uyu mwaka,arasaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports kuba yaratereranye ikipe bigatuma itsindwa uyu mukino.

Uyu musore usanzwe agira ikinyabupfura yatunguye benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’imbaga y’abafana ba Rayon Sports bari kuri stade Amahoro ku wa Gatatu,ubwo yiheshaga ikarita y’umutuku umutoza we Karekezi yise iy’ubugoryi nyuma yo gukubita inkokora umukinnyi wa AS Kigali Murengezi Rodrigue.

Ku munsi w’ejo nyuma y’imyitozo,uyu musore yatangaje ko nawe yababajwe nibyo yakoze ndetse asaba imbabazi abatoza ndetse n’abafana ba Rayon Sports.

Yagize ati “ Nakoze amakosa mbona ikarita itukura bidakwiye kuko ikipe yari ikinkeneye.Nafata uyu mwanya ngasaba imbabazi abatoza,abafana hamwe n’abakinnyi bagenzi banjye. Nakoze ikosa ridakwiye cyane ko buri wese yashakaga ko nakomeza ngafasha ikipe”.

Uyu musore yatangaje kandi ko nubwo atari bugaragare mu mukino barahuramo na APR FC,yizeye abakinnyi bagenzi be cyane ko yemeza ko Rayon Sports ifite abakinnyi benshi kandi bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa