skol
fortebet

Kwizera Pierrot yavuze ku iyegura rya Masudi Djuma muri Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore Kwizera Pierrot ukinira Rayon Sports uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize mu Rwanda yatangaje byinshi ku iyegura ry’umutoza Masudi Djuma umurundi mugenzi we wamutoje imyaka 2 ishize.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru Indundi.com cyo mu gihugu cy’Uburundi yagitangarije ko yatunguwe no gusezera k’uyu mutoza batwaranye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.
Yagize ati “Natunguwe no kumva ko Masudi Djuma yeguye mu (...)

Sponsored Ad

Umusore Kwizera Pierrot ukinira Rayon Sports uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize mu Rwanda yatangaje byinshi ku iyegura ry’umutoza Masudi Djuma umurundi mugenzi we wamutoje imyaka 2 ishize.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru Indundi.com cyo mu gihugu cy’Uburundi yagitangarije ko yatunguwe no gusezera k’uyu mutoza batwaranye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.

Yagize ati “Natunguwe no kumva ko Masudi Djuma yeguye mu ikipe ya Rayon Sports.Twakoranye neza cyane gusa niwe wenyine uzi impamvu yafashe uwo mwanzuro.”

Masudi Djuma weguye ku italiki ya 08 Nyakanga, biravugwa ko ari mu biganiro n’ikipe ya Vital’o y’iwabo mu Burundi aho yiteguye gusimbura Haringiro Francis Christian uherutse kwerekeza mu ikipe ya Mukura victory Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa