skol
fortebet

Kyle Walker yirukanwe mu nzu n’umukunzi we bari bafitanye abana 3 nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Myugariro wa Manchester City,Kyle Walker w’imyaka 28,yirukanwe mu nzu n’umukunzi we Annie Kilner bari bafitanye abana 3,nyuma yo kumenya ko asambana mu ibanga n’umunyamakuru witwa Laura Brown.

Sponsored Ad

Kyle Walker yirukanwe n’umukunzi we Annie mu nzu yaguze akayabo ka miliyoni 3 n’igice z’amapawundi, nyuma yo kuvumbura ko amuca inyuma abibwiwe n’umugore basambanaga witwa Laura Brown.

Uyu myugariro yabonye Laura aramukunda, ashaka uko bakora imibonano mpuzabitsina,niko gutangira kumubeshya ko amukunda undi nawe arabyemera gusa nyuma y’igihe bakundana mu ibanga,uyu munyamakurukazi yaje kubona kuri Instagram ye Kyle hari ifoto uyu mukinnyi yifuriza umukunzi we Annie umunsi mwiza w’ababyeyi yashyizeho udushusho tw’umutima ko amukunda.

Laura yararakaye cyane kubera ko yari azi ko uyu mukinnyi nta mugore agira,niko guhita atangira kwandikira umugore wa Kyle Walker amubwira ko umugabo we amubeshya ndetse ko bamaze iminsi basambana,by’akarusho amwoherereza amafoto bari kumwe mu nzu bahuje urugwiro birangira uyu mugore yirukanye Kyle mu nzu.

Laura yabwiye abanyamakuru ko yahisemo kubwiza ukuri Annie wari umaze imyaka 9 abana na Kyle Walkera azi ko ari umutagatifu,kuko yababeshye bombi agatuma bamugirira icyizere.

Yagize ati “Ntekereza ko Kyle yankinishije yitwaje imbaraga afite n’amafaranga menshi ye.Kubera ko ari umukinnyi w’umupira w’umukire,yashatse kumfata uko ashaka.Ijoro rimwe numvise ngomba kubwiza umugore we Annie ukuri.

Laura yandikiye Annie ati “Ni umushurashuzi.Yahoraga asekeje ndetse yigize mwiza imbere yanjye ariko maze kubona ko afite umugore n’abana,nanze kureka ngo akomeza kukubeshya kandi mumaze imyaka myinshi mukundana.

Ubwo Annie w’imyaka 25 yasabaga uyu Laura ikimenyetso cyatuma amwizera,yahise amwoherereza ifoto bari kumwe mu cyumba.Laura ngo yatangiye gusambana na Kyle muri Nzeri umwaka ushize gusa ngo yari yaramubwiye ko afite abana,amuhisha ko afite umukunzi bamaze imyaka 9 babana.

Kyle akimara kubona ko umugore we yarakaye yahise abaza Laura niba yamuvuyemo,birangira yirukanwe mu nzu yiguriye akayabo ka miliyoni 3,5 ajya guturana na John Stones nawe uherutse guta mu nzu umugore we bakundanye bakiri bato cyane.

Abakinnyi b’Abongereza bakomeje gushurashura cyane kuko nyuma ya John Stones,Kyle Walker nawe yashurashuye ndetse mu minsi ishize na Eric Dyer nawe yatandukanye n’umukunzi we kubera gushurashura.







Kyle yataye umukunzi we bari bamaranye imyaka 9 Annie,ahita ajya gushurashura kuri Laura [ uyu wambaye Bikini]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa