skol
fortebet

Kylian Mbappe yahaye ubutumwa bukomeye Manchester United bagiye guhurira muri UEFA Champions League

Yanditswe: Monday 04, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe yatangaje ko nta bwoba atewe na Manchester United bagomba guhurira muri 1/16 cy’imikino ya UEFA Champions League mu cyumweru gitaha.

Sponsored Ad

Kylian Mbappe yatangaje aya magambo nyuma y’aho agahigo PSG yari ifite ko kudatsindwa muri Ligue 1 kahagaritswe na Lyon yabatsinze ibitego 2-1,aho yemeje ko nta kibazo na kimwe atewe na Manchester United.

Yagize ati “Ntabwo mpangayikishijwe n’umukino wa UEFA Champions League.Tugomba kwita kuri buri mukino kugeza kuwa UEFA Champions league.Ni byiza gukina imikino nk’iriya.Gukina n’amakipe akomeye akina neza ni byiza kuko uba ugomba gutsinda.

Mbappe yavuze ko bigoye PSG gukina idafite Neymar,ariko we na bagenzi be bagomba kubyakira bakitanga cyane kugira ngo bazagere kure muri UEFA Champions League.

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer n’umwungiriza we Mike Phelan,barebye umukino PSG yatsinzwemo na Lyon ibitego 2-1,mu rwego rwo kwitegura uyu mukino wa UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa