skol
fortebet

Kylian Mbappe yakoze benshi ku mutima kubera impamvu yamuteye guha abatishoboye agahimbazamusyi ke mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG n’igihugu cy’Ubufaransa Kylian Mbappe wishimiwe na benshi kubera ibyo aherutse gukora,ubwo yahaga abatishoboye agahimbazamusyi kose yakoreye mu gikombe cy’isi,yavuze ko yabitewe n’uko ahembwa amafaranga menshi ariko hakaba hari abatabona n’icyo kurya.

Sponsored Ad

Mbappe ufatwa nk’umusimbura wa Messi na Ronaldo,yavuze ko guha akayabo k’ibihumbi 380 by’amapawundi abatishoboye,yabtewe n’uko anyuzwe n’umushahara ahembwa na PSG ndetse yifuzaga gufasha ba ntahonikora ngo nabo babeho neza.

Yagize ati “Sinifuzaga guhembwa kuko nakoreraga igihugu cyanjye.Mpembwa amafaranga ahagije,nifuzaga gufasha abandi bantu bakeneye ubufasha.Abantu benshi barashonje,bararwaye cyane niyo mpamvu kuri twe gufasha abantu bameze batyo atari ikintu gikomeye.

Mbappe yitwaye neza mu gikombe cy’isi,atsindira Ubufaransa ibitego 4 ndetse atorwa nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu Burusiya cyane ko yafashe igihugu cye kwegukana n’igikombe cy’isi.

Mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira,Mbappe yatangaje ko amafaranga agomba guhabwa nk’agahimbazamusyi azayafashisha abakene ndetse niko byagenze kuko ibihumbi 380 by’amapawundi yahawe yahise ayabashyikiriza.


Mbappe witezwe cyane mu myaka iri imbere yatangiye gufasha abakene

Ibitekerezo

  • Uyu musore ndamukunze cyane. Imana izahore imujya imbere azatware Ballon d’Or nyinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa