skol
fortebet

Kylian Mbappe yatangaje ihungabana rikomeye yatewe no gusezererwa na Manchester United

Yanditswe: Monday 11, Mar 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe yatangaje ko kuva batsindwa na Manchester United ibitego 3-1 igahita ibasezerera mu mikino ya UEFA Champions League,ngo ntarongera gusinzira we na bamwe muri bagenzi be.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Kylian Mbappe yagiranye na TV y’igihugu y’Ubufaransa,TF1 yavuze ko nyuma y’ijoro ryo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize atarabasha gusinzira nyuma yo gusezererwa na Manchester United mu mikino ya 1/16 cya UEFA Champions League batsindiye iwayo ibitego 2-0,ikabasanga Parc des Princes ikahabatsindira ibitego 3-1.

Yagize ati “Sindabasha gusinzira kandi na bagenzi banjye ndtekereza ko ariko bameze.Mbabwije ukuri sinabona uko mbivuga kuko gutwara UEFA Champions League yari imwe mu ntego zacu.Stade yacu yari yuzuye abafana bishimye twica ibirori.Ntitwabyifuzaga ariko byarangiye tucyangije.”

Mbappe yavuze ko gusezererwa na Manchester united bitatumye yumva ashaka kuva muri PSG ahubwo umwaka utaha azayikinira kugira ngo ayifashe gutwara iki gikombe bakunze gusezererwamo mu buryo bugayitse cyane

Nyuma yo gusezererwa na Manchester United,abayobozi ba PSG bimuye ahaberaga imyitozo mu rwego rwo kwirinda ko abafana bari bariye karungu batera abakinnyi amabuye cyane ko bamwe banditse amabaruwa atuka abakinnyi ibitutsi bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa