skol
fortebet

Kylian Mbappe yatangaje inkomoko y’ukuntu yishimira igitego atsinze

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG Kylian Mbappe ukunzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ubuhanga afite kandi akiri muto,yatangaje ko ukuntu yishimira igitego yipfumbase yabikomoye ku muvandimwe we ubwo barimo bakina imikino yo kuri mudasobwa izwi nka FIFA PlayStation.

Sponsored Ad

Mbappe uzuzuza imyaka 20 mu Ukuboza uyu mwaka , yabwiye abanyamakuru ko iyo uyu murumuna we Ethan yamutsindaga igitego yacyishimiraga ahuje amaboko,yareze agatuza ndetse yazamuye n’umutwe bituma amusaba ko yazajya abigenza gutyo igihe atsinze igitego.

Yagize ati “Murumuna wanjye yatsinze igitego acyishimira ahuza amaboko.Iminota 5 yakurikiyeho yahise ahagarika umukino arambwira ati “Kylian ujye wishimira igitego gutya,ndamwemerera ndabikora.Yarishimye cyane ubwo nabikoraga ndamubwira nti narakwibye.”

Uku kwishimira igitego muri ubu buryo kwa Mbappe,kwamamaye cyane ubwo yatsindiraga Monaco igitego bahuye na Borussia Dortmund mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League yabaye muri Mata 2017.

Kylian Mbappe wiswe akazina k’agatazirano ka ‘Donatello’,ari mu bakinnyi bahanzwe amaso kuri uyu mugoroba mu mukino wa UEFA Champions League ikipe ye ya PSG iraba yasuye Liverpool saa tatu z’ijoro.


Uburyo Mbappe yishimira igitego yabukuye kuri murumuna we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa