skol
fortebet

Lacazette yatangaje impamvu 2 zamuzanye muri Arsenal

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Alexandre Lacazette yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose agatsindira ikipe ya Arsenal ibitego byinshi aho yaboneyeho gutangaza ko indi mpamvu yamuzanye ari ugufasha abakinnyi b’iyi kipe guhuza umukino.
Ibi uyu musore yabitangaje ku munsi w’ejo muri Australia ubwo ikipe ya Arsenal yamurikiraga abakunzi bayo umwambaro wa 3 izambara mu mwaka utaha aho benshi mu bakinnyi bayo bakomeye bagize icyo batangaza ku mwaka w’imikino utaha.
Yagize ati “Nizeye ko nzakora ibishoboka byose (...)

Sponsored Ad

Alexandre Lacazette yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose agatsindira ikipe ya Arsenal ibitego byinshi aho yaboneyeho gutangaza ko indi mpamvu yamuzanye ari ugufasha abakinnyi b’iyi kipe guhuza umukino.

Ibi uyu musore yabitangaje ku munsi w’ejo muri Australia ubwo ikipe ya Arsenal yamurikiraga abakunzi bayo umwambaro wa 3 izambara mu mwaka utaha aho benshi mu bakinnyi bayo bakomeye bagize icyo batangaza ku mwaka w’imikino utaha.

Yagize ati “Nizeye ko nzakora ibishoboka byose ngatsindira iyi kipe ibitego byinshi kuko nicyo banguriye.Nanone ndifuza kugira uruhare runini mu gufasha bagenzi banjye guhuza umukino bityo tukazabasha gukina umukino mwiza.Ntegerezanyije amatsiko umunsi nzatangira gukina nambaye imyenda ya Arsenal.”

Alexandre Lacazette yaje mu ikipe ya Arsenal uyu mwaka avuye mu ikipe ya Lyon aho yaciye agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi na Arsenal kuko yaguzwe akayabo ka miliyoni 53 z’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa