skol
fortebet

Leroy Sane yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we mushya ateza impaka mu bakunzi ba ruhago

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Leroy Sane ku munsi w’ejo yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we mushya Candice Brook,yateje impaka mu bantu kubera ukuntu uyu mukobwa asa n’umuhanzi Rihanna ndetse n’imyaka arusha uyu musore ukiri muto.
Uyu musore uri mu bari gufasha Manchester City kwitwara neza muri iyi minsi dore ko itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona y’uyu mwaka igeze ku munsi wa 16,yatunguye abafana ba ruhago ubwo yashyiraga hanze ifoto imugaragaza ari mu rukundo n’uyu mukobwa w’umuhanzi wigeze (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Leroy Sane ku munsi w’ejo yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we mushya Candice Brook,yateje impaka mu bantu kubera ukuntu uyu mukobwa asa n’umuhanzi Rihanna ndetse n’imyaka arusha uyu musore ukiri muto.


Uyu musore uri mu bari gufasha Manchester City kwitwara neza muri iyi minsi dore ko itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona y’uyu mwaka igeze ku munsi wa 16,yatunguye abafana ba ruhago ubwo yashyiraga hanze ifoto imugaragaza ari mu rukundo n’uyu mukobwa w’umuhanzi wigeze kuvugwa mu rukundo na Chris Brown.

Uyu mukobwa usanzwe aririmba injyana ya R&B,yahisemo gukundana n’uyu musore arusha imyaka 8 dore ko Sane uyu Sane afite imyaka 21 mu gihe uyu mukobwa afite 29.

Leroy Sane ukomoka mu gihugu cy’Ubudage, n’umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Manchester City kuko amaze gutsinda ibitego 8 muri uyu mwaka w’imikino.

Andi mafoto ya Candice Brooks uri mu rukundo na Sane



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa