skol
fortebet

Leroy Sane yasomanye n’umukunzi we wari wambaye Bikini rubanda rukoma amashyi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Leroy Sane wababajwe no kubura mu ikipe y’igihugu y’Ubudage izakina igikombe cy’isi mu Burusiya,yanze guheranwa n’agahinda asohokana n’umukunzi we Candice Brook aho bagaragaye basomana uyu mukobwa yambaye Bikini.

Sponsored Ad

Mu mafoto ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye,uyu musore w’imyaka 22 wigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize ubwo yafashaga ikipe ya Manchester City gitwara igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza Premier League,yagaragaye ari gusomana n’uyu mukunzi we ku mucanga wa California.

Mu kumuserereza benshi bavuze ko uyu ari uburyo bwiza yabonye bwo kumwibagiza agahinda yatewe no kwirengagizwa n’umutoza Joachim Low w’Ubudage,kandi yarabaye umukinnyi ukiri muto wigaragaje muri Premier League.

Leroy Sane wagaragaje ko atishimiye kubura mu ikipe y’Ubudage izakina igikombe cy’isi,azarebera umukino wa mbere w’iki kipe kuri TV ubwo izaba ihanganye na Mexico ku Cyumweru.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa