skol
fortebet

Leta ya Brazil yafatiriye inzu 57 n’ibyangombwa bya Ronaldinho kubera imyenda yananiwe kwishyura

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru Ronaldinho Gaucho yambuwe uburenganzira bwo kugurisha inzu ze 57 ndetse no gusohoka hanze ya Brazil kubera imyenda myinshi afite yananiwe kwishyura.

Sponsored Ad

Ronaldinho yambuwe uburenganzira yari afite ku nzu 57 ze ndetse na passports ze zirimo iya Brazil n’iya Espagne barazifatira kubera ideni riremereye yafashe ari kubaka ikiraro cyo mu mazi [pier] ku nzu ye ituranye n’ikiyaga muri Brazil.

Ronaldinho arasabwa imisoro ya miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’amapawundi ndetse ikinyamakuru cyo muri Brazil,Folha de S.Paulo cyavuze ko uyu mugabo yaciwe amande ya miliyoni 2.06 z’amapawundi kubera kwangiza ibidukikije.

Umucamanza wo mu mujyi wa Porto Alegre yabwiye Reuters ko atahakana cyangwa ngo yemeze ibi birego bishinjwa Ronaldinho.

Umunyamategeko wa Ronaldinho yahakanye ko imitungo ya Ronaldinho yafatiriwe gusa avuga ko ntacyo yavuga ku bivugwa mu rwego rwo gufasha iperereza.

Ronaldinho w’imyaka 39 yabaye umukinnyi w’umwaka ku isi inshuro 2 ndetse yanafashije Brazil gutwara igikombe cy’isi 2002

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa