skol
fortebet

Lionel Messi agiye gufatirwa ibihano bikarishye kubera amagambo aherutse gutangaza

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Argentina,Lionel Messi ashobora guhagarikwa imyaka 2 adakinira ikipe y’igihugu ya Argentina kubera amagambo aherutse gutangaza ko ishyirahamwe rya ruhago muri Amerika y’Amajyepfo,CONMEBOL ryariye ruswa ya Brazil kugira ngo ibashe kwegukana igikombe cya Copa America 2019.

Sponsored Ad

Messi na bagenzi be bakimara gutsindirwa muri ½ cy’irangiza cya Copa America 2019 na Brazil ibitego 2-0,yavuze ko abasifuzi bose bahawe ruswa ndetse CONMEBOL yabategetse kwibira Brazil kugira ngo itwara iki gikombe iheruka muri 2007.

Messi yagize ati “Nta gushidikanya ko byose byateguwe kugira ngo Brazil itware igikombe.Nizere ko VAR n’abasifuzi batazitambika Peru gusa kuri njye biragoye.

Sinifuzaga kuba muri iri rushanwa ryuzuyemo ruswa.Ntabwo twari kugirwaho ingaruka n’agasuzuguro twahuriye nako muri Copa America.Sinabivugaho cyane ariko ntabwo twari twemerewe kugera ku mukino wa nyuma.Ruswa,abasifuzi n’ibindi bisigaye byatumye abantu bataryoherwa n’umupira w’amaguru.

Messi wavuze amagambo akomeye ku mukino batsinzwe na Brazil,yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 37 ubwo bakiniraga umwanya wa 3 na Chile ashwanye na Medel,bituma avuga ko yayihawe kubera ko CONMEBOL yabitegetse umusifuzi mu rwego rwo kwihimura kubera amagambo yayivuzeho.

Amategeko ya CONMEBOL avuga ko umukinnyi ubasuzuguye akayivugaho amagambo adakwiriye agomba guhagarikwa imyaka 2 ku giti cye cyangwa ikipe ye muri rusange.

Iri tegeko riramutse ryubahirijwe,Messi yamara imyaka 2 adakinira ikipe ya Argentina aho yahomba imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 ndetse na Copa America izakurikiraho ikabera muri Argentina na Colombia.

CONMEBOL yavuze ko ibyo Messi yavuze bitari bikwiriye ndetse ngo bitemewe.Brazil niyo yegukanye Copa America itsinze Peru ibitego 3-1.



Messi yatangaje ko CONMEBOL yariye ruswa ya Brazil kugira ngo itware Copa America

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa