skol
fortebet

Lionel Messi arashinjwa kudahereza umupira mugenzi we bakinana muri FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi uyoboye abandi muri shampiyona ya Espagne,La Liga,arashinjwa kudahereza umupira mugenzi we bakinana Philippe Coutinho iyo bombi bari mu kibuga.

Sponsored Ad

Messi ufatwa nka moteri ya FC Barcelona,ntakunda guhereza mugenzi we Coutinho umupira ndetse uyu munya Brazil yasubiye inyuma kuva yagera muri iyi kipe yamuguze akayabo imuvanye muri Liverpool.

Benshi mu bafana ba FC Barcelona nibo bagaragaje ko uyu kizigenza Messi atajya akozwa ibyo guhereza umupira Coutinho ahubwo akunda gukinana cyane na myugariro Jordi Alba.

Messi aherutse gutangaza ko akunda Alba cyane ndetse yishimira uburyo akunda kumuremera uburyo bwinshi bubyara ibitego kurusha abandi bakinana.

Coutinho utishimiye uko akinishwa muri FC Barcelona,yavuzweho ko yifuza kuyisohokamo akerekeza mu makipe arimo PSG yamwifuzaga.


Coutinho arashinjwa kudahereza umupira Philippe Coutinho

Ibitekerezo

  • Mukosore subtitle iri kuriyo photo ya nyuma iriho Messi na Coutinho.
    "Coutinho arashinjwa kudahereza umupira Philippe Coutinho"

    Ibyo muvuga mubikura he? Fake news. Mutubwire source mubikuraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa