Kigali

Lionel Messi ashobora kwerekeza mu ikipe yo mu Butaliyani guhangana na Cristiano Ronaldo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 July 2018 Yasuwe: 2555

Kabuhariwe Lionel Messi ashobora gusanga Cristiano Ronaldo mu Butaliyani bagahanganira muri Serie A nyuma y’aho Inter Milan yatangaje ko imushaka kugira ngo ayifashe guhangana na Juventus iheruka gusinyisha Cristiano Ronaldo.

Nkuko byatangajwe na Marco Tronchetti Provera umuyobozi wa Pirelli imaze imyaka itera inkunga Inter Milan,yavuze ko bifuza Lionel Messi kugira ngo bahangane na Juventus iherutse gukora agashya igasinyisha Ronaldo.

Tuttosport yavuze ko Inter Milan ishaka Messi

Marco Tronchetti Provera yavuze ko Messi ariwe wabafasha guhangamura Juventus imaze imyaka uarigaruriye Serie A ndetse bagiye kumushakisha cyane.

Mu kiganiro Provera yagiranye n’ikinyamakuru Tuttosport,yavuze ko igihe cyose UEFA itabahanira gutakaza amafaranga menshi batinjije (Financial Fair Play),nta kabuza bazazana iki cyamamare.

Yagize ati “Nizeye ko igihe Financial Fair Play itazampana nzasinyisha umukinnyi w’igihangange ku isi.Messi sinshobora kumwanga.”

Inter izahura n’akazi gakomeye kuko uyu kabuhariwe yongereye amasezerano agoye ku muntu wese washaka kumukura muri FC Barcelona.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe...

Umukinnyi N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no kugira ikinyabupfura,yasekeje
18 March 2019 Yasuwe: 5064 0

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 3778 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 3704 1

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 860 0

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC yeguye ku mirimo yo...

Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi 8 atoza ikipe ya Bugesera FC,...
18 March 2019 Yasuwe: 775 0

Zidane yavuze ku byerekeye kuzana rutahizamu Kylian Mbappe muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yifuza kuzatoza...
18 March 2019 Yasuwe: 2953 0