skol
fortebet

Lionel Messi niwe wabaye umukinnyi w’umwaka wa FIFA [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2019 [FIFA Men’s Player 2019] nyuma yo guhigika Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bahangana na Virgil Van Dijk wahabwaga amahirwe cyane.

Sponsored Ad

Lionel Messi watwaye La Liga ya 10 uyu mwaka ndetse agahiga abandi gutsinda ibitego byinshi [36],yatsinze Virgil van Dijk wamukurikiye ku mwanya wa kabiri we watwaye UEFA Champions League mu gihe Cristiano Ronaldo utitabiriye ibi birori byabereye I Milan mu butaliyani, we yabaye uwa 3.

Lionel Messi atwaye iki gikombe ku nshuro ya 6 aho ahise arusha Cristiano Ronaldo igihembo kimwe gusa.

Umutoza Jurgen Klopp niwe wabaye umutoza w’Umwaka nyuma yo gufasha Liverpool gutwara igikombe cya UEFA Champions League aho yakurikiwe na Pep Guardiola watwaye Premier League mu gihe Mauricio Pochettino yabaye uwa 3.

Uko ibihembo byatanzwe:

Umukinnyi w’umwaka mu bagabo: Lionel Messi
Umukinnyi w’umwaka mu bagore: Megan Rapinoe
Umutoza w’umwaka mu bagabo: Jurgen Klopp
Umutoza w’umwaka mu bagore: Jill Ellis [USA]
Umunyezamu w’umwaka mu bagabo: Alisson Becker
Umunyezamu w’umwaka mu bagore: Sari van Veenendaal
Uwatsinze igitego cyiza: Daniel Zsori
FIFA’s Fair Play award: Leeds United

Ikipe y’umwaka mu bagabo: Alisson Becker, Matthijs de Ligt, Sergio Ramos, Virgil Van Dijk, Marcelo, Luka Modric, Eden Hazard, Frenkie de Jong, Kylian Mbappe, Cristiano Ronaldo, Lionel Messi.

Ikipe y’umwaka mu bagore:

Sari van Veendaal (The Netherlands, Arsenal/currently Atletico)
Lucy Bronze (England, Olympique Lyonnais)
Nilla Fischer (Sweden, VfL Wolfsburg/currently Linkopings)
Kelly O’Hara (USA, Utah Royals)
Wendie Renard (France, Olympique Lyonnais)
Julie Ertz (USA, Chicago Red Stars)
Amandine Henry (France, Olympique Lyonnais)
Rose Lavelle (USA, Washington Spirit)
Alex Morgan (USA, Orlando Pride)
Megan Rapinoe (USA, Reign FC)
Marta Vieria (Brazil, Orlando Pride)


Uko abakinnyi 10 bakurikiranye mu majwi muri FIFA The Best







Ibitekerezo

  • Many congratulations.Murabikwiye rwose.Gusa byaba byiza bose bashatse abantu bazi bible bakabafasha kuyiga,ikabahindura,ntibibere mu mupira gusa,ahubwo bagashaka n’imana yabaremye ikabaha talent itumye bakomera.Babikoze,nibwo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibyubahiro,amafaranga,talent,etc...turabisiga tugapfa.Ariko nkuko bible ivuga,abantu bashaka imana ntibahere mu gushaka ibyisi gusa,Imana izabahemba kubazura n’ubuzima bw’iteka muli paradizo yegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa