skol
fortebet

Lionel Messi yabwiye amagambo akomeye ubuyobozi bwa FC Barcelona bwananiwe kugura Neymar Jr

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,yavuze ko Neymar Jr yifuzaga kugaruka mu ikipe ya FC Barcelona ariko ngo ubuyobozi bwayo bwashyizemo imbaraga nke mu kumugarura I Camp Nou.

Sponsored Ad

Messi ashidikanya ku mbaraga ubuyobozi bwa FC Barcelona bwashyize mu kugarura Neymar Jr aho yavuze ko uyu munya Brazil yari afite ubushake bwo kugaruka.

Neymar Jr yifuzaga gusubira muri FC Barcelona kubera ko yananiwe kwitwara neza mu ikipe ya PSG kuva yayigeramo muri 2017 aguzwe akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi.

Abajijwe n’ikinyamakuru Diario Sport niba abona FC Barcelona yarashyizemo imbaraga mu kugarura Neymar Jr yagize ati “Ntabwo mbizi,ntabwo nzi neza niba barakoze ibishoboka byose.Nta makuru ahagije ndabona ku bijyanye n’ukuntu amakipe yombi yagiranye ibiganiro kugira ngo nemeze ko ikipe yashyizemo imbaraga.

Sinzi icyabaye ku buyobozi ngo bunanirwe kugura Neymar Jr.Naganiriye na ney ambwira uko ibintu byari bimeze.fuzaga cyane kugaruka.”

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa FC Barcelona butifuzaga Neymar Jr cyane ahubwo ngo bwamushatse bikomeye bitewe no gushaka gushimisha Messi wamwifuzaga.

Abajijwe niba yarifuzaga ko Neymar agaruka,Messi yagize ati “Nari kwishima cyane iyo asinya.Numvise ko hari abantu batabyifuzaga.Ibyo birumvikana kubera uburyo yavuye mu ikipe.”



Messi yababajwe cyane no kuba ubuyobozi bwa FC Barcelona bwarananiwe kugarura Neymar i Camp Nou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa