skol
fortebet

Lionel Messi yagiriye inama Ousmane Dembele ufite imyitwarire idahwitse

Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Lionel Messi,yagiriye inama ikomeye mugenzi we bakinana Ousmane Dembele wari umaze iminsi asiba imyitozo uko yishakiye ndetse hari ubwo yageze ku myitozo irangiye bituma benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Messi yabwiye Ousmane Dembele ko ariwe ugomba kumenya icyo ashaka ndetse ko ashobora kuba umukinnyi wa mbere ku isi aramutse aretse ingeso mbi zo gusiba no gukerererwa imyitozo.

Yagize ati “Dembele niwe ukwiriye kumenya icyerekezo cye.Ashobora kuzaba umukinnyi wa mbere ku isi aramutse yitwaye neza kuko aracyari muto ndetse ari kwiga byinshi.Ibiza ni uko twareka kuvuga ibibi bye inyuma y’ikibuga tukareba ubuhanga bwe.Yamaze kumenya amakosa ye ndetse ari kugenda ahinduka.Twiteguye kumufasha.”

Messi yavuze ko yizeye ko FC Barcelona izegukana igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ndetse imitoreze ya Valverde izabafasha kurushaho kwitwara neza muri iri rushanwa.

Muri iki kiganiro yagiranye na Marca,yavuze ko yifuza kuzongera gukorana n’umutoza Pep Guardiola afata nk’uwa mbere ku isi gusa avuga ko bitoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa