skol
fortebet

Lionel Messi yagize imvune ikomeye itazamwemerera gukina El Clasico

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ibihe byose wa FC Barcelona, Lionel Messi yaraye avunikiye ukuboko bikomeye mu mukino FC Barcelona yanyagiyemo Sevilla ibitego 4-2,bishobora gutuma amara ibyumweru 3 adakina aho atazagaragara ku mukino wa El Clasico uzabahuza na Real Madrid mu cyumweru gitaha.

Sponsored Ad

Messi watsinze igitego cya kabiri muri 4-2 batsinze Sevilla,yaguye nabi nyuma yo kugonganira mu kirere n’umukinnyi wa Sevilla witwa Franco Vazquez,muri uyu mukino wasoje iyindi kuri uyu wa Gatandatu.

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yavuze ko ari igihombo gikomeye kuba bazakina El Clasico badafite Messi gusa bizaha aband bakinnyi amahirwe.

Yagize ati “Ni igihombo gikomeye kubura Messi kandi twitegura umukino ukomeye ariko dufite abandi bakinnyi bo kumusimbura.Hari imikino atakinnye tugitangira shampiyona kandi twayitwayemo neza.Tugomba guhanga amaso ku mikino dufite.”

Messi yaraye asohotse mu kibuga ku munota wa 26 asimburwa na Ousmane Dembele,ahita ajyanwa ku bitaro byo ku kibuga cy’imyitozo cya FC Barcelona kugira ngo avurwe neza aho byarangiye hemejwe ko abomba kumara ibyumweru 3 adakina
.
Imikino y’ingenzi Lionel Messi agomba gusiba harimo uwa Inter Milan muri UEFA Champions League ku wa 3,uwa El Clasico ku cyumweru ndetse n’uwo bazakina na Tottenham wo kwishyura muri UEFA Champions League.


Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa