Kigali

Lionel Messi yahaye igisubizo gikomeye Cristiano Ronaldo wamusabye kwerekeza mu Butaliyani

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 4343

Kabuhariwe Lionel Messi yasubije Cristiano Ronaldo wamusabye guhindura ikipe akava mu ikipe ya FC Barcelona yagezemo afite imyaka 13 akamusanga mu Butaliyani ko atiteguye kuva mu ikipe ya mbere ku isi ajya mu zindi.

Messi na Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bahangana ariko guhangana kwabo kwakomeye ubwo bahuriraga muri La Liga mu makipe 2 akomeye ahora ahanganye ariyo mpamvu Ronaldo yasabye Messi ko yamusanga mu Butaliyani bagakomeza guhangana nkuko byahoze gusa uyu munya Argentina yamubwiye ko atiteguye kuva muri FC Barcelona.

Yagize ati “Sinifuza guhindura ikipe.Ndi mu ikipe ya mbere ku isi.Guhangana kwanjye kwiyongera buri mwaka.Ntabwo nkeneye guhindura amakipe na za shampiyona kugira ngo nishyirereho intego nshya.Ndi mu rugo ntabwo nkeneye guhindura.”

Ronaldo aherutse gutangaza ko abona Messi amukeneye kugira ngo akomeze gutera imbere kuko we akunda guhangana ariyo mpamvu yanyuze mu mashampiyona atandukanye arimo iya Portugal,Ubwongereza,Espagne no mu Butaliyani mu gihe Messi we yiziritse muri La Liga gusa.

Messi yatangaje ko impamvu asigaye akora cyane ari uko umuhungu we Thiago asigaye amwaka ibisobanuro igihe FC Barcelona yatsinzwe.

Messi yavuze ko Ronaldoyatumye akora cyane ubwo yari akiri muri Real Madrid ndetse guhangana kwabo kwari kwiza kuko buri wese yashakaga ko ikipe ye itsinda.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yavuze umukinnyi yagura amafaranga menshi kurusha abandi ku...

Umutoza Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchetser United...
20 March 2019 Yasuwe: 3771 0

Zlatan Ibrahimovic yagiriye inama umutoza wa Manchester United Ole Gunnar...

Rutahizamu wa LA Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yasabye umutoza wa Manchester...
20 March 2019 Yasuwe: 1714 0

Umukinnyi wo muri Turkia yakuyemo ikabutura yereka abafana ba mukeba...

Umukinnyi witwa Mahmut Onur Toprak w’ikipe ya Sanliurfa Genclerbirligi...
20 March 2019 Yasuwe: 2144 0

Umuherwe utunze miliyari 21 z’amapawundi yashyize akayabo ku meza kugira ngo...

Umuherwe wa mbere mu Bwongereza witwa Sir Jim Ratcliffe yamaze gutangaza ko...
20 March 2019 Yasuwe: 2218 0

Jose Mourinho yababajwe n’urwandiko rwashyizwe hanze bivugwa ko yanditse...

Hirya no hino mu binyamakuru hari gucicikana urwandiko mourinho yandikiye...
20 March 2019 Yasuwe: 2482 0

Amateka ya Sembagare Crysostome wakomeye cyane muri Rayon, Abakinnyi...

Umuryango waganiriye na Sembagare Crysostome, umukinnyi wo hagati wari...
19 March 2019 Yasuwe: 3581 0