skol
fortebet

Lionel Messi yahigitse mukeba we Cristiano Ronaldo ku rutonde rw’abakinnyi 100 b’imikino itandukanye binjije amafaranga menshi mu mezi 12 ashize

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya-Argentine Lionel Messi, yahigitse mukeba we Cristiano Ronaldo ku rutonde rw’abakinnyi 100 b’imikino itandukanye binjije amafaranga menshi mu mezi 12 ashize.

Sponsored Ad

Ni kuri rwa rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes cyo muri Amerika.

Urw’uyu mwaka rugaragaza ko Messi yinjije angana na miliyoni 127 z’amadorali y’Amerika, mu gihe Ronaldo wa kabiri kuri uru rutonde yinjije miliyoni 109 z’amadorali.

Mu bandi bagaragara kuri uru rutonde, harimo Neymar Jr wa PSG yo mu Bufaransa. N’ubwo uyu musore atahiriwe n’ikibuga mu mwaka w’imikino ushize, ntibimubuza kuba ari we wa gatatu winjije amafaranga menshi aho yinjije miliyoni 105 z’amadorali.

Uru rutonde ntirugaragaraho Umunyamerika Floyd Mayweather wari uyoboye urw’umwaka ushize.

Ni mu gihe kandi Umunyamerikakazi Serena Williams ari we mugore ugaragara kuri uru rutonde. Uyu mwirabura ufatwa nka nimero ya mbere muri Tennis mu bari the only woman n’abategarugori, yinjije miliyoni 29 n’ibihumbi 200 by’amadorali.

Abandi badakina ruhago bagaragara kuri uru rutonde, harimo icyamamare mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka Lewis Hamilton. Uyu mwongereza yinjije miliyoni 55 z’amadorali anganya n’Umwongereza Anthony Joshua ukina iteramakofe.

Lionel Messi ni we mukinnyi wa kabiri ushoboye kuyobora uru rutonde, nyuma ya Cristiano Ronaldo wari uyoboye urw’umwaka ushize. Messi Kandi ni umukinnyi wa munani wa ruhago ubashije kugaragara kuri uru rutonde kuva mu 1990 ubwo rwatangiraga gusohorwa.

Ni ubwa mbere Kandi abakinnyi batatu bashoboye kwiharira imyanya itatu ya mbere kuri uru rutonde.

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde.

1. Lionel Messi $127m (£99.8m)

2. Cristiano Ronaldo $109m (£85.6m)

3. Neymar $105m (£82.5m)

4. Canelo Alvarez $94m (£73.8m)

5. Roger Federer $93.4m (£73.3)

6. Russell Wilson $89.5m (£70.3m)

7. Aaron Rodgers $89.3m £70.1m)

8. LeBron James $89m (£69.9m)

9. Stephen Curry $79.8m (£62.7m)

10, Kevin Durant $65.4m (£51.3m)

Ibitekerezo

  • Ni akayabo kuli MESSI.£99.8m bingana na 8 billions/milliards ku kwezi!!! Mutekereze namwe.
    Mu gihe Mwarimu wa primary ino aha ahembwa 42 000 Frw ku kwezi.Nukuvuga ko umushahara umwe wa Messi wahemba Abarimu barenze 190 476 buri kwezi.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa