skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye impamvu ikomeye yatumye yifuza kuva muri FC Barcelona muri 2017

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi yahishuye ku nshuro ya mbere ko mu myaka mike ishize yifuje kuva mu ikipe ya FC Barcelona agashaka ahandi yakwerekeza kubera ikibazo cy’imisoro ihanitse iba mu gihugu cya Espagne.

Sponsored Ad

Lionel Messi uherutse kugirana ibibazo n’igihugu cya Espagne kubera ikibazo cy’imisoro ingana na miliyoni 2,9 z’amapawundi yari akibereyemo mu mwaka wa 2017,yavuze ko yumvise ashaka kuva muri iki gihugu agashaka ahandi yerekeza gusa ngo yavuze ikipe nimwe imugura.

Messi yabwiye ikinyamakuru RAC1 ko muri 2017 yifuzaga kuva mu gihugu cya Espagne agashaka ahandi yerekeza ariko ngo yabuze ikipe n’imwe imushaka bituma ahitamo kuguma muri FC Barcelona,yiteguyemo gukinira ubuzima bwe bwose.

Yagize ati “Muri icyo gihe kubera ikibazo cy’akavuyo k’imisoro,nashakaga kugenda atari uko nifuzaga kuva muri FC Barcelona ahubwo kubera ko nifuzaga kuva muri Espagne.Numvaga mfashwe nabi cyane ku buryo ntifuzaga kuhaguma.Nta kipe nimwe yanshatse kubera ko buri wese yari aziko nshaka kuhaguma.

Nyuma yo kuburana kuri iki kibazo cy’imisoro,Messi yaciwe amande y’ibihumbi 223,000 by’amapawundi ariko ngo byaramubabaje cyane.

Yagize ati “Byari ibintu bigoye cyane uri njye no ku muryango wanjye kuko abantu benshi ntibari bazi ibyo nari ndi kunyuramo.Ukuri nuko buri kimwe cyari gikomeye ariko nishimira ko abana banjye bari bakiri bato,ntibamenye ibyabaye.”

Messi ari gukina umwaka wa 16 muri FC Barcelona ndetse yabwiye iki kinyamakuru ko yiteguye kuyikinira ubuzima bwe bwose.Kuva muri 2003 Messi yatangira gukinira FC Barcelona,amaze kuyitsindira ibitego 604 mu mikino 692.

Ku byerekeye Neymar Jr,Messi yavuze ko ashobora kuzerekeza muri Real Madrid nibananirwa kumusinyisha aho yanemeje ko abizi neza ko uyu Munya Brazil yicuza kuba yaravuye muri FC Barcelona .



Messi yari agiye kuva muri FC Barcelona kubera imisoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa