skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye umukinnyi umwe rukumbi ku isi yatse umwambaro wo hejuru akinana ’Jersey’

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentina La Albiceleste, yahishuye ko umukinnyi umwe rukumbi yigeze gusaba umwambaro mu mateka ye ari Zinedine Zidane wahoze akinira Real Madrid.

Sponsored Ad

Ibi Messi usanzwe azwiho gusabwa imyambaro n’abenshi mu bakinnyi b’amakipe aba yahuye na yo yabitangaje ubwo yaganiraga na The Sun.

Yagize ati” Ntabwo ndi umukinnyi wo gusaba umwambaro. Nigeze kubikora rimwe nywusaba Zidane. Guti (wahoze akinira Real Madrid) yigeze kuwunsaba, yawunsabye twakiniye hano (Camp Nou) ndetse n’igihe twari twakiniye ku kibuga cyabo (Santiago Bernabeu). Yawunsabye mu mikino yombi.”

Yongeyeho ati” Ntabwo njya nsaba Jersey. Iyo hari Umunya-Argentina unsabye ko tuwugurana, ndabikora. N’iyo atari Umunya-Argentina hakaba undi ubinsabye na bwo ndabyemera. Iyo ntawubinsabye, ntawe mbisaba.”

Zinedine Zidane ni we mukinnyi rukumbi Messi yigeze gusaba Jersey mu mateka ye.

Lionel Messi kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bafatwa nk’abibihe byose isi yagize mu mateka yayo. Magingo aya amaze gutsinda ibitego 597 muri Kariyeri ye, akaba abura ibitego bitatu byonyine ngo yuzuze ibitego 600 amaze gutsinda.

Ku myaka 32 y’amavuko, Messi ni na we mukinnyi wenyine umaze gutwara Ballon d’Or eshanu mu mateka y’isi. Cyakora cyo aka gahigo agasangiye na kizigenza Cristiano Ronaldo kuri ubu ukinira Juventus yo mu gihugu cy’u Butariyani.

Mu gihe yaba afashije FC Barcelona kwitwara neza mu mikino ya UEFA Champions league, hari amahirwe menshi yo kuba yitandukanya na Cristiano Ronaldo atwara Ballon d’Or ya gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa